Ngororero: Mu myaka 4 imiryango ibihumbi 40 yavanywe mu bukene

Nyuma yo kongererwa ingengo no guhabwa inkunga idasanzweyo yo kugafasha kwihutisha iterambere kubera ari kamwe mu turere tuvugwamo ubukene kurusha utundi mu Rwanda, akarere ka Ngororero kabashije kuvana imiryango ibihumbi 40 mu bukene mu gihe cy’imyaka ine.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko abaturage ibihumbi mirongo ine bavanywe mu bukene kubera kwihangira imirimo, guhabwa akazi no guhimba udushya bikunze kuranga abturage bo muri aka karere indi mirimo mishyashya mu karere.

Mu bikorwa byagize uruhare mu kuvana iyi miryango mu bukene harimo gahunda ya VUP ahahawe akazi abantu barenga ibihumbi 17, abahawe inguzanyo bagera ku 1379 n’abahawe ingoboka zabafashije kuva mu bukene.

Harimo kandi gahunda ya HIMO ndetse na gahunda yo gutanga inguzanyo ya BDF, hakiyongeraho gahunda ya girinka ndetse no gukorera ku mihigo byatumye abatari bake bahagurukira kwihangira imirimo; nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel.

Nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2013, hagaragajwe ko urwego rwo kwihangira imirimo rukiri hasi, akarere hamwe n’abafatanyabikorwa bako biyemeje gushyira imbaraga mu kongera imirimo mishya kugira ngo bafashe gahunda ya Leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka. Ibi bikaba byaratumye urwego rw’umurimo ruzamura umubare w’abavuye mu bukene.

Sebazungu Pierre, utuye mu murenge wa Kageyo avuga ko yagurijwe amafaranga ibihumbi 200 binyujijwe mu mushinga VUP ubu akaba yarayabyaje inyungu aho afite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi bifite agaciro ka miliyoni 2 mu mwaka umwe n’amezi 6. Uyu mugabo wahoze ari umukene wahabwaga inkunga y’ingoboka avuga ko ubu ari mu baturage bifite muri uwo murenge.

Ikindi cyafashije abaturage kuzamura ubukungu bwabo ni inguzanyo bahawa muri SACCOs z’imirenge aho kugeza ubu bamaze kugurizwa amafaranga asaga gato miliyari imwe mu karere ka Ngororero.

Umwe mu bavuye mu bukene witwa Uwingabiye Jeanne, asobanura ko akarere kamufashije gukora amashyiga ya cana rumwe ubu akaba ayacuruza mu karere kose kandi akaba anafite abakozi nawe ahemba, mu gihe mbere yari abayeho mu bukene yita ko bukabije.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko hakiri inzitizi mu gukura mu bukene abaturage bose b’aka karere kubera ibikorwa bimwe na bimwe nk’amashyanyarazi hamwe n’imihanda bitaragera ku rwego rushimishije ndetse n’abagana amashuri y’imyuga bataragera ku rwego rwiza bitewe no kutagira ayo mashuri ahagije.

Gusa akarere gakomeje kongera umubare w’abava mu bukene. Bigaragara ko abagore aribo biharira umubare munini w’abihangira imirimo ari nabo musemburo wo gutanga akazi ku batagafite.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka