Kajevuba: Ntibavuga rumwe ku marozi

Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu wa Kajevuba akagali ka Katabagemu umurenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare bavuga ko barogerwa abandi bakemeza ko imirire mibi no kutavuza aribyo byitirirwa amarozi, ubuyobozi busaba abaturage kujya bajyana abarwayi kwa muganga kuko aribo bafite ubushobozi bwo kumenya indwara iyo ariyo yose.

Umukecuru Marcillian Mukarugori watuye mu murenge wa Katabagemu mu mwaka wa 1960 avuga ko nawe amarozi ayumva ariko nta murozi azi, gusa ngo agenda arushaho kuyumva hirya no hino mu myaka ya vuba we agakeka ko ari ubukire bubitera abantu babura icyo bakoresha amafaranga bakajya gucisha amarozi.

Ku rundi ruhande ariko hari abemeza ko amarozi abaho. Umwe mu babyeyi umaze imyaka 17 atuye Katabagemu nyuma yo kwimuka mu murenge wa Rukomo ngo ahunga amarozi nyuma y’uko yari amaze kurogerwa umugabo, yemeza ko nawe hari abayamukekaho nyamara amaze kurogwa inshuro 8 zose.

Agira ati “Navuye Rukomo mpunga amarozi bamaze kunyicira umugabo ariko abana bo narabavuje barakira. Byarankenesheje kubavuza. Ngeze hano naho numvise ko baroga ndetse nanjye nkumva hari abavuga ko ndoga ariko ntawe nari nabona nishe ahubwo nijye urozwe incuro 8 zose”.

Bamwe mu baturage ba Kajevuba bemeza ko amarozi abaho abandi bakabihakana.
Bamwe mu baturage ba Kajevuba bemeza ko amarozi abaho abandi bakabihakana.

Ibi ariko ntibivugwaho rumwe kuko hari n’abemeza ko imirire mibi kuri bamwe ariyo yitirirwa amarozi.

Mukabaganza Anne Marie wo mu mudugudu w’Akajevuba akagali ka Katabagemu, avuga ko imyumvire mike ya bamwe no kutagaburira neza abana babo byose byitirirwa amarozi.

Avuga ko iyo umuntu mukuru arwaye bavuga ngo arwaye Sida, umwana yarwara ngo ni amarozi kandi rimwe na rimwe abana baba barwaye indwara zikomoka ku mirire mibi kubera ababyeyi babo batabitaho uko bikwiye barangiza ngo barogewe.

Iyi myumvire mike no kutagana kwa muganga igihe barwaje kandi ishimangirwa na Dusabemungu Didas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Katabagemu, aho yemeza ko benshi inzangano n’ubujiji biri ku isonga mu kubeshyerana amarozi.

Umuyobozi w'umurenge wa Katabagemu asaba abaturage kujya bagana ibigo nderabuzima aho gushinjanya amarozi.
Umuyobozi w’umurenge wa Katabagemu asaba abaturage kujya bagana ibigo nderabuzima aho gushinjanya amarozi.

Dusabemungu asaba abaturage kujya bagana kwa muganga igihe barwaje kuko ariho bafite ubushobozi bwo gusuzuma umuntu hakamenyekana indwara arwaye.

Mu zindi nama zigirwa abaturage ni ugushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi kuko byafasha mu guca ibihuha n’urwikekwe, abafitanye amakimbirane bakungwa.

Ikindi ngo ni uko abajyanama b’ubuzima bahawe inshingano yo kwegera abaturage babakangurira kugana kwa muganga aho gutekereza kujya mu bavuzi gakondo igihe barwaye cyangwa barwaje, kuko akenshi aribo bemeza abaturage ko barozwe cyangwa barogewe nyamara ari indwara isanzwe.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka