Cyato: Bamusanze mu murima w’ikawa yapfuye

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ruremesha Anastase wari utuye mu mudugudu wa Kavumu, mu kagari ka Mutongo, mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, bamusanze yapfuye mu murima y’ikawa ze hafi y’urugo rwe kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2014.

Abo mu muryango we bavuga ko yabyutse mu gitondo akajya gukorera urutoki rwe nta kibazo na kimwe afite ndetse akabanza kurya ari kumwe n’umugore we.

Uyu mugabo ngo yaragiye akorera urutoki ndetse ajyana amakoma yari amaze gutema kuyasasiza ikawa ye, agaruka mu rugo ariko nyuma aza gusubirayo barategereza baraheba.

Umwe muri bo abisobanura agira ati “nta kibazo uyu mubyeyi yari afite kizwi cy’uburwayi, yagiye gusasira ikawa ze turamutegereza turamubura. Twibwiraga ko yenda yakavuyemo akajya ku kabari gufata agacupa, ariko siko byagenze twategereje tugeze ku mugoroba nta muntu uzi aho aherereye, tujya kureba aho yasasiraga ikawa dusanga araryamye yashizemo umwuka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Twagirayezu Zacharie avuga ko nta kibazo uyu muturage yagiranaga n’abandi baturanyi ndetse ko nta bibazo byabaga mu muryango we, bakaba baketse ko yazize urupfu rutunguranye rusanzwe.

Gusa kubera ko umuryango we utishoboye kandi kugera ahashobora gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyamwishe nyakuri bigoye, bahisemo kuza guhita bamushyingura uyu munsi tariki ya 22/08/2014.

Yagize ati “uyu muryango ntabwo wishoboye ntiwabona amafaranga yo gukoresha isuzuma, ndetse no kugera ku bitaro bya kibogora ubwabyo byabasaba amasaha agera kuri 6, abayobozi batugiriye inama ko uyu muryango we wakora raporo y’iby’urupfu rw’uwabo hanyuma bakamushyingura bitabananije”.

Twagirayezu avuga ko nta mafaranga umurenge ugira wo gukora ibikorwa nk’ibyo ngo babe bafasha uwo muryango gukora isuzuma.

Mu kwezi kwa kamena ku itariki ya 21, 2014, uwitwa Laurence Mukandekezi w’imyaka 42 wo mu murenge wa Cyato nawe yari yapfuye mu buryo bw’amarabira nk’uyu Ruremesha Anastase wapfuye asize abana 10 n’umugore.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka