Abacungagereza bahugura abandi bitezweho kuvugurura imyigishirize muri RCS

Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, Mary Gahonzire, yavuze ko abarimu b’abacungagereza barangije amahugurwa bitezweho umusaruro wo kuvugurura imyigishirize muri uru rwego rw’amagereza, maze abasaba kuba umusemburo w’indangagaciro nziza kugira ngo ibyo bibashe kugerwaho.

Abacungagereza 47 basanzwe ari abarimu b’abacungagereza mu Ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) riri i Ntsinda mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki ya 21/08/2014 basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri agamije kubongerera ubumenyi bwo guhugura abacungagereza ku bipimo mpuzamahanga.

Mu byo bahuguwemo harimo buryo bugezweho bwo kwigisha abacungagereza mu bipimo mpuzamahanga harimo itumanaho rinoze, imicungire y’amagereza, ubuyobozi ndetse n’umutekano rusange.
Aba bacungagereza bigisha abandi bavuga ko amahugurwa bahawe yabunguye ubumenyi mu kazi bakoraga nk’uko byasobanuwe na AIP Deo Mudacyahwa wakurikiranye aya mahugurwa.

Abacungagereza 47 basoje amahugurwa yo kwigisha abandi, mu ifoto hamwe na Komiseri Mukuru wa RCS, Mary Gahonzire.
Abacungagereza 47 basoje amahugurwa yo kwigisha abandi, mu ifoto hamwe na Komiseri Mukuru wa RCS, Mary Gahonzire.

Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, Mary Gahonzire, yasabye ko aba barimu barushaho kuba intangarugero mu myifatire kugira ngo babashe gutanga impinduka mu myigishirize y’abacungagereza.

Abasoje amahugurwa bongeye gusabwa gutegurira ikigo cyabo inyigisho zibereye umwuga w’igicungagereza ariko bagashyira imbere imyitwarire iboneye kugira ngo babashe kunoza umwuga barimo no guteza imbere igihugu cyabo.

Guhugura aba barimu kandi biri no mu rwego rwo kwitegura kwigisha abacungagereza bashya bo ku rwego rwa mbere bagiye kwinjizwa muri uru rwego nyuma y’uko batoranyijwe hakurikijwe kuba ari Abanyarwanda, bafite hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko, kugira ubuzima buzira umuze no kuba indakemwa mu mico no mu myifatire.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

akazi bakora karahambaye niyo mpamvu kubakarishya ari byiza bigatuma bakora akazi kabo neza, ubu bumenyi bahawe bazasagurire na bagenzi babo

rudacyahwa yanditse ku itariki ya: 22-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka