Abagize DASSO barasoza amasomo uyu munsi

Abasore n’inkumi basaga gato ibihumbi bibiri bazakora umurimo wo gufasha inzego z’ibanze gucunga umutekano (DASSO) uyu munsi tariki ya 22/08/2014 barasoza amasomo mu ishuri rya polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Uru rwego rwa DASSO ruje gusimbura urwahoze rwitwa Local defense Force, abari barugize bakaba baherutse gusezererwa ku mugaragaro.

Icyiciro cya mbere cy’abasoje amasomo ni abagabo n’abagore 2171 bari bamaze amezi atatu batozwa gucunga umutekano na polisi y’u Rwanda.

Amakuru arambuye turayabagezaho iyi mihango nirangira. Dore amwe mu mafoto yerekana uko umuhango urimo kugenda:

Abagize DASSO biteguye gutaha bakajya gutanga umusanzu mu gucunga umutekano aho batuye.
Abagize DASSO biteguye gutaha bakajya gutanga umusanzu mu gucunga umutekano aho batuye.
Abasoje aya mahugurwa harimo abagore n'abagabo.
Abasoje aya mahugurwa harimo abagore n’abagabo.
Abasaga ibihumbi bibiri nibo basoje amahugurwa mu cyiciro cya mbere.
Abasaga ibihumbi bibiri nibo basoje amahugurwa mu cyiciro cya mbere.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yooooo, bambariye gucunga umutekano koko kandi ni koko birakwiye, u rwanda tugamije kuzarugira indashyikirwa

papari yanditse ku itariki ya: 22-08-2014  →  Musubize

ni karibu mu kazi tubitezeho byinshi bizafasha kurinda umutekano w’abaturage no kurwanya ibyashaka kuwangiza kandi twishimiye uwazanye icyo gitekerezo kuko umusaruro wabyo uzaba mwiza.

Damien yanditse ku itariki ya: 22-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka