Karongi: Abagore bemeza ko kwibumbira hamwe bibafasha kwiteza imbere no kubana neza n’abo bashakanye

Abagore bibumbiye muri Koperative “Jyambere Ruberangera” yo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi baravuga ko kwibumbira muri Koperative bimaze kubateza imbere kandi bikaba byaragabanyije amakimbirane mu ngo kuko ngo batagisaba abagabo buri kantu kose bakeneye.

Bamwe muri abo banyamuryango b’iyi Koperative ikora ububoshyi bw’ibikapu no gufuma, bavuga ko iyi koperative ibungura byinshi mu mibereho y’ingo zabo.

Umuyobozi w’iyi Koperative Nyirabaganza Neema, avuga ko umutungo urenga miliyoni imwe n’igice (1,500,000) bafite bawifashisha bagurizanya ku nyungu y’amafaranga 5% noneho ngo bagashobora kwiteza imbere no gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo mu ngo.

Mukamuganga Annifa avuga ko iyi koperative yamujijuye kuko ngo mbere y’uko ayijyamo nta na hamwe yahuriraga n’ifaranga none ubu ngo ashobora kuguza muri koperative agakora ubucuruzi buciriritse.

Ibi ngo bimufasha kubana neza n’umugabo we kuko ngo atakimusaba ibyo aba akenye byose. Agira ati “ Aho ngereye muri iyi koperative ndaguza nkashobora gukemura utubazo tumwe na tumwe duciriritse. Ndahamya ko nta tiku nkigirana n’umugabo”.

Naho Kireranyana Flavia ngo n’ubwo nta mugabo agira abayeho neza kubera Koperative Jyambere Rubengera. Kirereanyana agira ati “Icyo koperative imarira ni uko nshobora kwiteza imbere nkigurira umwenda nta muntu nsabye cyane ko nta n’umugabo njyewe mfite.”

Uyu mugore avuga ko ashobora no kwambika abana kandi akishyura n’ubukode bw’inzu abikesheshe kwibumbira n’abandi muri koperative.

Ngo kuboha ibikapu no gufuma bibafasha kwiteza imbere biknagabanya amakimbirane mu ngo.
Ngo kuboha ibikapu no gufuma bibafasha kwiteza imbere biknagabanya amakimbirane mu ngo.

Umuyobozi wa Koperative “Jyambere Rubengera” asaba inzego z’abagore zitorwa kujya zibegera kugira ngo zishobore kubagira inama mu byo bakora. Agira ati “Ndabasaba kujya batwegera bakatugira inama kuko kugeza ubu nta n’aho ndabona basuye kugira ngo menye ko nibura bakora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, avuga ko izi nzego zigerageza kwegera abagore mu mikorere ya zo ya buri munsi ariko na we yemera ko zigomba kongeramo ingufu kugira ngo zihutishe iterambere ry’abagore.

Agira ati “Tuzakomeza kubashishikariza gusura abagore bagenzi babo kugira ngo babagire inama mu nzitizi bahura na zo mu kwiteza imbere cyane ko biri no mu byo baba barabatoreye”.

Mukabalisa asaba abagore baba bafite ibibazo bibazitira mu kwiteza imbere kuba ari bo bafata iyambere mu kwegera inzego zibishinzwe zaba iz’abagore cyangwa iz’ubuyobozi kugira ngo zibafashe kubikemura kandi zibagire inama.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka