Gihombo: Umugore yasanzwe mu nzu yishwe atewe icyuma

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko witwa Mukamwiza Bérnadette wari utuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Kibingo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu nzu yapfuye bigaragara ko yatewe icyuma mu mutwe no mu nda ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 21/08/2014.

Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko ku wa gatatu yiriwe asangira n’umugabo we mu kabari k’ahitwa ku Mugonero ariko bari gutongana bapfa ko umugabo yamushinjaga uburaya, nyuma ngo baje gutaha ku mugoroba basa n’abacururutse batagifite amahane bajya mu rugo rwabo.

Umwana umwe bari bafitanye w’imyaka 7 ngo yari amaze kumenyera ko iyo iwabo batinze akinga akajya kurara mu baturanyi, akaba ariwe waje gutuma hamenyekana iby’urupfu rw’uyu mugore.

Uyu muturanyi abisobanura agira ati “bwarakeye mu gitondo umwana wabo yigumira mu baturanyi, ku gicamunsi nibwo abaturanyi bumvise ihene ihebeba mu nzu babaza umwana impamvu atajyanye ihene ku gasozi. Umwana yagiye mu nzu ajyana ihene kurisha agarutse asanga icyumba iwabo bararamo kirakinze kandi ariho agomba gukura imyenda yo kwambara, bagiye mu idirishya n’abandi bana babona umuntu uryamye ariko udakoma barahamagara biba iby’ubusa, nibwo bahuruje abaturanyi bica urugi bagezemo basanga umuntu yishwe”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Nshimiyimana Jean Damascène, yemeza aya makuru akavuga ko inzego z’ubuyobozi zahise zitabara ndetse inzego za polisi zikaba zigikora iperereza.

Yagize ati “iperereza riracyakorwa na polisi ngo hamenyekane uwaba yarahitanye nyakwigendera, gusa harakekwa umugabo we bari basanzwe batameranye neza kubera bahoraga batongana bashinjanya uburaya, ndetse kugeza magingo aya uyu mugabo we Ntahondereye Dénys bakunze kwita Munezero, akaba yaburiwe irengero ari gushakishwa, mu gihe umurambo wajyanywe mu bitaro bya Mugonero gusuzumwa”.

Mukamwiza yapfuye asize abana babiri harimo umwe yabyaranye n’uwo mugabo babanaga, n’undi yari yarabyaye ku mugabo we wa mbere witabye Imana.

Jean Claude Umugwaneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka