Amajyaruguru: Abacuruzi barasabwa gukoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umusoreshwa mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki ya 21/8/2014, abayobozi batandukanye bashimye uruhare abacuruzi bafite mu iterambere ry’igihugu, bakangurira abacuruzi kwitabira gahunda yo gukoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, yasobanuriye abitabiriye uyu munsi wabereye mu karere ka Rulindo uruhare abacuruzi bafite mu iterambere ry’intara kimwe n’iry’igihugu cyose muri rusange, anabasaba bose gukoresha inyemezabuguzi mu rwego rwo kumenya kubara ibyo yakoze bitamugoye, ngo kuko inyemezabuguzi ifasha umucuruzi kubasha kubara ibijyanye n’umutungo we.

Komiseri mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Rugenintwari Pascal, yashimye uruhare rukomeye abacuruzi mu ntara y’amajyaruguru bagira mu iterambere ry’igihugu batanga imisoro myiza kandi neza.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru ashyikiriza ishimwe umwe mu bacuruzi bo muri iyo ntara basoze neza.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru ashyikiriza ishimwe umwe mu bacuruzi bo muri iyo ntara basoze neza.

Rugenintwari yasabye abacuruzi bose bo muri iyi ntara kimwe n’abo mu gihugu hose ko bakwitabira gahunda yo gukoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi mu rwego rwo kubafasha kumenya uko ubucuruzi bwabo buhagaze.

Yasobanuye kandi uburyo Leta y’u Rwanda yashyizeho imashini mu buryo bukoresha ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabugozi.
Yavuze ko iyi mashini ifasha kubika ku buryo burambye amakuru ku bijyanye n’ubucuruzi, ifasha kumenya gukora ibaruramari no kugenzura ibyacurujwe, iyi mashini ifasha abacuruzi gusohora byihuse inyemezabuguzi.

Komiseri mukuru wungirije muri RRA yasobanuye kandi uburyo iyi mashini yorohereza ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gukora igenzura ry’umusoro ku basoreshwa banditse muri TVA, no gukumira inyerezwa ry’umusoro n;amahoro kuri bamwe mu bacuruzi.

Komiseri mukuru wungirije muri RRA, Rugenintwari Pascal, yasobanuriye abacuruzi akamaro kabo mu iterambere ry'igihugu abashishikariza kutanyereza imisoro.
Komiseri mukuru wungirije muri RRA, Rugenintwari Pascal, yasobanuriye abacuruzi akamaro kabo mu iterambere ry’igihugu abashishikariza kutanyereza imisoro.

Yagize ati “ku bw’izo mpamvu z’ingenzi zose , nta mucuruzi n’umwe wanditse muri TVA wemerewe gutanga inyemezabuguzi idatanzwe n’imashini y’ikoranabuhanga yabugenewe. Ndasaba abacuruzi kwitabira gukoresha imashini zi’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.”

Kuri uyu munsi abacuruzi batandukanye bitwaye neza mu gukoresha izi nyemezabuguzi bahawe ibihembo mu rwego rwo kubashimira, no kubasaba gushishikariza bagenzi babo gukoresha imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.

Abaturage benshi bitabiriye umunsi w'umusoreshwa.
Abaturage benshi bitabiriye umunsi w’umusoreshwa.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’umusoreshwa muri uyu mwaka yagiraga iti: “inyemezabuguzi ishingiro ry’umusoro umusingi w’ibaruramari”. Mu Rwanda uyu munsi w’umusoreshwa wizihijwe ku nshuro ya 13.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka