Karongi: Barasaba Polisi gushishoza ku cyemezo cyo kubuza abashoferi kugendana terefoni

Abaturage n’abashoferi batwara abagenzi mu buryo bw’ubucuruzi bo mu Karere ka Karongi barasaba Polisi y’Igihugu gushishoza ku cyemezo cyo kubuza abashoferi kugendana terefone kabone n’iyo yaba iri mu mufuka igihe batwaye imodoka mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Icyemezo cy’uko nta mushoferi wemerewe kugendana terefone kabone n’iyo yaba ayifite mu mufuka cyumvikanye mu Karere ka Karongi ubwo Polisi y’Igihugu yatangizaga ukwezi k’umutekano wo mu muhanda ku wa 14 Kanama 2014.

Aganiriza abaturage, abakozi bo mu bigo bitwara abagenzi mu buryo bw’ubucuruzi ndetse n’abashoferi, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi, Spt Dieudonné Rwangombwa, yagize ati “Bimaze kugaragara ko abenshi mu bashoferi bakora impanuka baba bari kuri terefoni, ibyo bintu turimo kubyamagana nta n’uzongera gutwara ayifite no mu mufuka.”

Nyuma y’iki cyemezo ku wa 19 Kanama 2014, hari umushoferi w’ikigo gitwara abagenzi mu muhanda Kigali-Karongi kizwi ku izina rya Capital, Polisi yafashe bamusanganye terefone ngo bamufunga amasaha abarirwa hagati y’atatu n’ane.

Cyakora ngo nta kindi gihano yahawe uretse kwimwihaniza bakamubwirwa ko bitemewe kugendana terefone mu gihe atwaye abagenzi. Tumaze kumenya ayo makuru twaganiriye na Edmond Murekezi, Umukozi uhagarariye Agence ya Capital ku Kibuye na we yemeza ko byabayeho.

Bamwe mu bashofere twaganiriye tubasanze aho bakorera akazi kabo i Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko ibyo ari ukubahohotera kuko ngo na bo bakwiye gutunga terefone nk’uko n’abandi Banyarwanda bose byabyemerewe. Kubwimana Felix, ni umwe muri abo bashoferi, we akaba atwara tagisi.

Agira ati “Kuvugira kuri terefoni utwaye abantu ntabwo ari byo ariko na none kuyisiga na byo si byo kuko umuntu imodoka ishobora kumupfiraho ari ahantu kure mu misozi. Ubwo nta terefoni wabigenza ute?”

Bamwe mu baturage bakunze gutega imodoka twaganiriye kimwe n’abashoferi, na bo bavuga ko icyo cyemezo cyabangamira uburenganzira bw’abashoferi ngo bakaba basanga Polisi ikwiye gushaka izindi ngamba zitari ukubuza abashoferi gutunga terefone.

Umugore wari muri butiki ahitwa i Rubengera acuruza we yagize ati “Ikibazo cy’impanuka zituruka ku burangare bw’abashoferi no kwitaba amacuti yabo kuri terefoni kimaze gufata indi ntera ariko kubabuza gutunga terefone si wo muti. Ubwo se umugore agize ikibazo mu rugo yategereza ko umugabo ataha ngo abone kukimenya!”

Uyu mugore kimwe na bagenzi be babiri bari muri iyo butikiki i Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko mu rwego rwo kwirinda impanuka, abashoferi bareba uko bazajya bashyira terefone imbere yabo noneho hagira ubahamagara bakarebaho bakitaba terefone igihe baba basanze ari terefone yihutirwa cyane. Ariko na bwo ngo bakaba bajya babanza guhagarara bagaparika imodoka bakabona kwitaba kandi na bwo bagakoresha igihe gito kugira ngo badakereza abagenzi.

Mu gihe ariko aba baturage bavuga ko abashoferi bakwiye kujya bareba aho bashyira terefone imbere yabo igihe batwaye kugira ngo bajye bashobora kubona ababahamagaye noneho bakajya bitaba terefone zihutirwa cyane, Murekezi Edmond ukuriye Agence ya Capital i Karongi avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo bafataga umushoferi wabo bakamumarana hafi amasaha ane ngo terefone yari irambitse imbere ye atarimo kuyivugiraho.

Murekezi akavuga ko ubundi abashoferi bifashishaga terefone bagahamagara ku biro bya agence igihe imodoka igize ikibazo. Ati “Ubu ntituzi uko bazajya babigenza, niba bazajya batira abagenzi terefone…!”

Byatumye twongera kuvugana n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi, Spt Dieudonné Rwangombwa, kugira ngo twumve icyo abivugaho maze adutangariza ko kugeza ubu ntawe barabuza kugendana terefone ariko avuga ko icyo polisi ikora ari ukugenzura ko badashobora kuzivugiraho. Yagize ati “Twebwe tugenzura ko terefone izimije ariko nta we turabuza kugendana terefone.”

Icyo abagenzi n’abaturage twaganiriye bahuriraho ndetse bakanagihuriraho n’abashoferi ni uko Polisi y’Igihugu yagombye gukangurira abaturage kumva umushoferi igihe byaba bibaye ngombwa ko yitaba terefone kugira ngo mu gihe ahagaze agiye kwitaba ntihakagire abamureba nabi. Cyakora ariko na none ngo abashoferi bakajya bitaba terefone zihutirwa cyane. Bemeza ko byafasha kurinda abagenzi impanuka kandi hakubahirizwa n’uburenganzira bw’abashoferi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka