Bugesera: Ariyemerera icyaha cyo guhindura urupapuro rutangirwaho amande ya polisi

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Furaha Ndugu Aimable w’imyaka 24 y’amavuko usanzwe ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, wiyemerera icyaha cyo guhindura impapuro batangiraho amande ya polisi (contravention).

Furaha Ndugu avuga ko yafashwe na polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ku itariki ya 10/8/2014 maze bamwandikira gutanga amande y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kuko amatara ndangacyerekezo ye atakoraga ndetse n’uruhushya rwo gutwara abantu rwari rwararangiye.

Agira ati “nabonye ayo mafaranga ntayafite nibwo nahinduyemo zeru gatandatu kugira ngo ndebe ko itariki zagera nayabonye, niko byagenze narayabonye njya kwishyura muri banki noneho njyiye kuri polisi gufata ibyangombwa byanjye bari baratwaye niko kubona ko nabihinduye”.

Uyu mugabo yemera icyaha akagisabira imbabazi akavuga ko yabitewe n’uko yangaga gutanga amande y’ibihumbi 10 buri munsi yiyongera kuyo bari bamwatse kuko yari kuba yararengeje igihe cyo kwishyura nk’uko amategeko abiteganya kandi nta mafaranga yari afite.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda aravuga ko uyu Furaha azahanishwa igihano giteganwa n’ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha.

“Iteganya ko umuntu wese uzafatwa akoresha inyandiko mpimbano azahanishwa igifungo cy’iri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda,” CIP Kabanda.

CIP Kabanda akaba asaba abaturage kwitondera ibyo gukoresha impapuro mpimbano kuko amategeko ahari akaze ahana abakoze ibyaha nk’ibi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka