Nyamata: Afungiye kuri polisi nyuma yo gufatanwa perimi y’inkorano

Umugabo witwa Nshimiyimana Jean Marie Vianney w’imyaka 34 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rw’urukorano.

Uyu mugabo avuga ko yari atunze uru ruhushya atazi ko ari urukorano, polisi ikaba ariyo yamuhamagaye maze imubwira ko ari urukorano bityo ko agomba gutanga amakuru yaho yarukuye.

Nshimiyimana aravuga ko uruhushya rwe yarukoreye mu mwaka wa 2010 mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata hakorwa ibizamini mu buryo bwa rusange.

Hagati aho ariko polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko yari imaze iminsi ifite amakuru y’uko hari abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano, akaba ariyo mpamvu bahamagaye uyu mugabo basuzumye uruhushya rwe basanga ari uruhimbano, nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba, SSP Benoit
Nsengiyumva.

Yagize ati “uruhushya rwe twararutwaye turarusuzuma dusanga ari urukorano, ikindi kandi twasanze inimero rufite yanditse ku mazina y’undi muntu”.

SSP Nsengiyumva aravuga ko uyu mugabo naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 610 yo mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha. ihana umuntu wese ukoresha inyandiko mpimbano abizi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka