Rwamagana: Abiyamamariza kuba senateri uhagarariye Intara y’Iburasirazuba ngo ntibazatenguha ababatumye

Abakandida batatu biyamamariza umwanya umwe w’umusenateri wo kuzuza umubare w’abasenateri bahagarariye Intara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/08/2014 biyamamarije mu karere ka Rwamagana bahamya ko uzagirirwa icyizere atazatenguha abamutumye.

Aba bakandida batatu; Bagwaneza Théopiste, Kazarwa Gérturde na Muhimpundu Claudette bariyamamariza umwanya umwe wo gusimbura Mukabalisa Donatille wari waratowe nk’umwe mu basenateri bahagarariye Intara y’Iburasirazuba ariko akaza kujya mu mutwe w’abadepite, anabereye Perezida.

Aba bakandida bariyamamaza kugira ngo inteko itora izabahundagazeho amajwi tariki ya 29/08/2014, ubwo aya matora ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba azaba guhera saa tatu za mugitondo, nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibitangaza.

Abakandida senateri batatu biyamamariza guhagararira Intara y'Iburasirazuba. Uhereye ibumoso ni Kazarwa Gerturde, Muhimpundu Claudette na Bagwaneza Theopiste.
Abakandida senateri batatu biyamamariza guhagararira Intara y’Iburasirazuba. Uhereye ibumoso ni Kazarwa Gerturde, Muhimpundu Claudette na Bagwaneza Theopiste.

Ubwo bahabwaga umwanya ngo biyamamaze, umwe umwe, bagiye bafata akanya bakabwira inteko itora ko uzabatora azaba atoye intumwa itumika ikagarukana ibisubizo, intumwa mudatenguha igamije ubukungu n’amajyambere arambye, hakiyongeraho ubushake, ubushobozi, ubwitange n’ubuvugizi.

Aba bakandida senateri bariyamaza mu gihe tariki ya 5/12/2013 hari habaye amatora nk’aya, maze hagatorwa umukandida wari rukumbi Kansanga Ndahiro Marie Odette, ariko nyuma yo gutorwa akaba yareguye ataranarahira nk’uko byatangajwe na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Ntibirindwa Suede wari muri iki gikorwa.

Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Ntibirindwa Suede, avuga ko uwari waratowe mbere yeguye ku mpamvu ze bwite.
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Ntibirindwa Suede, avuga ko uwari waratowe mbere yeguye ku mpamvu ze bwite.

Abagize Inteko itora bagizwe n’abajyanama bose b’akarere ka Rwamagana ndetse n’abagize biro za njyanama z’imirenge y’aka karere, babaye nk’abatanyuzwe n’impamvu z’aya matora yabaye umwaka ushize nyamara uwo batoye ntiyigere anageza ikirenge muri Sena bari bamutoreye, maze babaza niba buri gihe bazajya bahamagarwa ngo batore kuko uwo batoye atagiye mu nshingano ze.

Abakandida senateri batatu bahatanira umwanya umwe bagiye bungikanya mu gusubiza abagize Inteko itora ariko bagahuriza kuri kimwe cy’uko mu matora y’ubushize hari umuntu umwe bakabura amahitamo, none ngo hari abakandida batatu bityo na bo bazihiteremo uwo babona atazabatenguha. Buri umwe wagendaga afata ijambo, yavugaga ko nibamuhundagazaho amajwi, we atazegura.

Inteko itora yumva imigabo n'imigambi y'abakandida senateri.
Inteko itora yumva imigabo n’imigambi y’abakandida senateri.

Mu rwego rw’abasenateri rusange, Intara y’Iburasirazuba yari isanzwe ihagarariwe n’abasenateri 3 muri sena ariko kugeza ubu hakaba hasigayemo 2; Senateri Rugema Mike na Senateri Sebuhoro Céléstin, naho Mukabalisa Donatille wari muri abo yaje gutorwa nk’umudepite ndetse aza gutorerwa kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite.

Muri aya matora ateganyijwe tariki ya 29/08/2014 mu ifasi y’amatora y’Intara y’Iburasirazuba, ibiro by’itora bizaba ku rwego rwa buri karere muri turindwi tugize iyi Ntara.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tubatezeho ibikorwa byinshi kurusha amagambo naho kugirango wiyamamarize uriya mwanya nuko nawe uba ukomeye ahasigaye muzafashe intara yacu gutera imbere no kugira ubuvugizi bwihuse.

Devoth yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

bazatore uzatugirira akamaro intara yose n’igihugu muri rusange maze dukomeze tube indashyikirwa

kazarwa yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka