Nyagatare: Abaturage barasabwa gufata neza no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo begerezwa

Kumva ko ibikorwaremezo begerezwa ari ibyabo bagomba kubifata neza kandi bakabibyaza umusaruro, nibyo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Géraldine yasabye abaturage b’akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba bitegura gutangira gukoresha uburyo bwo guhinga buhira imyaka, ubwo yabasuraga na kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/08/2014.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere twera cyane n’ubwo kari mu turere dukunze kurangwamo izuba ryinshi. Mu guhangana naryo hatekerejwe uburyo abahinzi bajya buhira imyaka yabo hifashishijwe amazi y’umugezi w’umuvumba uca muri aka karere. Uburyo buzakoreshwa mu kuhira imyaka ni ibyuma bizenguruka bimena amazi ku bihingwa.

Minisitiri Mukeshimana arasaba abahinzi kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bubakiwe.
Minisitiri Mukeshimana arasaba abahinzi kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bubakiwe.

Minisitiri Mukeshimana yashishikarije abaturage kumva ko ibikorwa nk’ibi begerezwa ari ibyabo atari ibya Leta bityo bagomba kubifata neza bakabibyaza umusaruro.

Ati “Ibi bikorwa bitwara Leta amafaranga menshi bigomba gufatwa neza kuko inyungu yabyo mbere na mbere ibanza ku muturage. Ntabwo Leta ariyo izaza gusarura ahubwo ni umuturage. Mukwiye kubibungabunga no kubifata neza.”

Umugezi w'umuvumba ahazaturuka amazi azajya yifashishwa mu kuhira imyaka.
Umugezi w’umuvumba ahazaturuka amazi azajya yifashishwa mu kuhira imyaka.

Guverineri Uwamariya Odette uyobora intara y’uburasirazuba yemeza ko ubu buryo bwo kuhira imyaka imusozi ari igisubizo ku karere ka Nyagatare dore ko gakunze kurangwamo izuba ryinshi rimwe bikagabanya umusaruro, ubu ngo intara y’uburasirazuba ikaba igiye kuba ikigega cy’igihugu koko.

Aba bahinzi bamaze kwibumbira muri koperative Kagitumba border irrigation igizwe n’abanyamuryango 400. Ku ikubitiro muri iki gihembwe cy’ihinga gitaha bakaba bazabanza guhinga imbuto y’ibigori bikunze no kwera muri aka gace.

Ubutaka buzuhirwaho bwarahinzwe n'ibyuma bizifashishwa byamaze gushyirwamo.
Ubutaka buzuhirwaho bwarahinzwe n’ibyuma bizifashishwa byamaze gushyirwamo.

Muhutu Céléstin yari asanzwe akorera ubworozi mu mudugudu wa Kagera akagali ka Kagitumba. Avuga ko yiteguye neza gutangira guhinga atagendeye ku mihindagurikire y’ikirere dore ko ngo n’ubwo ari ubwa mbere agiye gutangira ubuhinzi yizera ko leta itamutekerereza nabi.

Uretse hegitari 400 zatunganijwe mu mwaka wa 2011 mu tugali twa Rwentanga, umurenge wa Matimba na Nyagatabire ya Musheli, ubu izindi hegitari 500 zirimo gutunganywa mu tugali twa Cyembogo, Kanyonza na Kagitumba tw’umurenge wa Matimba, igihembwe cy’ihinga gitaha abaturage bakazahinga buhira.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka