FERWAFA yajuririye ibihaho Amavubi yafatiwe na CAF kandi ngo yizeye gutsinda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryajuririye icyemezo ryafatiwe na CAF ryo gusezerera ikipe y’u Rwanda Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ishinjwa gukinisha Daddy Birori kandi ngo akinira ku bimuranga bifite amazina n’igihe yavukiye bitandukanye n’ibyo akoresha muri Congo akinira ikipe ya Vita Club.

Itangazo rivuguruye ryashyizwe ku rubuga rwa interineti rwa FERWAFA rivuga ko ubujurire bwatanzwe ku wa kabiri tariki 18/8/2014 nibwo kandi hari icyizere cyo gutsinda kuko ngo bafite ibimenyetso bifatika bizabarenganura.

« Ubujurire bwagiye kandi Abanyarwanda mugire ikizere kuko u Rwanda rufite impamvu zigaragara kandi zumvikana kuburyo CAF izakuraho igihano yafatiye ikipe y’igihugu Amavubi »; nk’uko iryo tangazo rivuga.

Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaule yizeye ko azatsinda nyuma y'ubujurire.
Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaule yizeye ko azatsinda nyuma y’ubujurire.

U Rwanda rwatanze ubujurire nyuma y’inama y’igitaragaranya yahuje komite nyobozi ya FERWAFA n’umunyamategeko wayo, bagashyira ku murongo neza ingingo zizafasha kumvikanisha neza ko ibyemezo byafatiwe u Rwanda bigomba kuvanwaho.

U Rwanda rurashinjwa gukinisha Dady Birori usanzwe ukinira ikipe ya AS Vita Club y’i Kinshasa, ko afite Pasiporo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iriho amazina Etekiama Agiti Tady n’imyaka itandukanye n’ibyangombwa akoresha mu Rwanda.

Ibyo uwo mukinnyi yabirezwe na Congo Brazzaville tariki 20/7/2014 ubwo hari hamaze gukinwa umukino ubanza wahuje u Rwanda na Congo Brazzaville i Pointe Noire u Rwanda rugatsindirwayo ibitego 2-0, maze mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali Amavubi arabyishyura ndetse anasezerera ‘Diable Rouges’ kuri penaliti 4-3.

Nyuma yo kumva ibirego no kwakira ibosobanuro by’umukinnyi Daddy Birori ndetse n’abayobozi ba FERWAFA, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryafashe icyemezo cyo guhagarika umukinnyi mu mikino yose nyafurika mu gihe kitazwi, hanyuma Amavubi yo agahita asezererwa mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Ibibazo byose byakomotse kuri Rutahizamu Birori Daddy uzwi muri Congo nka Etekiama Agiti Tady.
Ibibazo byose byakomotse kuri Rutahizamu Birori Daddy uzwi muri Congo nka Etekiama Agiti Tady.

CAF yategetse ko Amavubi yari yamaze kugera mu mikino y’amatsinda, asimburwa na Congo Brazzaville igahita ijya mu itsinda rya mbere ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo na Sudan.

Kugeza ubu, nk’uko byanoherejwe ku mugereka w’ibaruwa y’ubujurire, u Rwanda ruvuga ko iby’uko umukinnyi yitwa Etekiama Agiti Tady batabizi kandi badakwiye kubiryozwa, icyo bazi kandi bemera nuko ari umukinnyi w’Amavubi witwa Daddy Borori wavutse mu mwaka wa 1986 ufite pasiporo y’u Rwanda.

Icyemezo cya nyuma kigomba gufatwa byihutirwa kugirango ikipe izemererwa kujya mu matsinda hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville yitegure gukina umukino wa mbere na Nigeria tariki 5/9/2014 i Calabar mu Majyepfo ya Nigeria.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ngo abamusaba kwegura ni abanyamakuru b’aba rayon.

karekezi yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Mu bihugu byemera double nationalite birasanzwe ko umuntu ashobora guhabwa izina rishya riri mu rurimi rw’igihugu atuyemo. uzumva abanyarwanda baba muri amerika bafite amazina abiri yamanyamerika (Amber lyn) cyangwa mu bufaransa bafite amzina ya amafaransa gusa (ex: dupont Jean). Iyo abo bantu bagarutse inaha bakajya mu giturage ntago bitwa ayo mazina yamahanga bagumana ayabo. Umuntu rero mu gusaba nationalite hari igihe ahitamo no guhambwa izina cyangwa amazina mashya kugirango yorohereze abo bakorana cyangwa babana kuvuga izina rye. Umunyamerika cyangwa umufaransa biramugora kuvuga serupyipyinyurimpysi nahaschon. Binica namahirwe iyo mwaka akazi kuko uhita unagaraga nkumunyamahanga bityo ukora preselection iyo ari racist yakubuza amahirwe.

Nukuvugango uriya munyamerika ashatse kuzagukorera mu rwanda byaba byiza asubiranye izina na passeport bijyana yinyarwanda to avoid paying working permit noi kujya muri east africa nahandi badasaba visa abanyarwanda byoroshye.

Based on that etchiama yiswe dadi birori kugirango nabanyamakuru bogeza umupira bajye babasha kurivuga nta kibi. Ibi birashoboka mu gihugu byemera double nationalite nta kibazo kirimo.

Nanjye mfite double nationalite ariko amzina mfite mu mahanga siyo mfite mu rwanda ariko mfite igipapuro cyerekana ko nshobora kwitwa amazina yombi.

havugimana oliver yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Jyewe ndabona bibeshya nta bimenyetso bifatika bafite, nibemere amakosa yakozwe ahubwo bihutire kuyakosora basubiza abakinnyi bahinduye amazina bari mu ma clubs hirya no hino amazina yabo nyakuri n’ubwenegihugu bwabo bumenyekane, abatari abanyarwanda basubizwe ubwenegihugu bwabo kandi bihite birangira naho ubundi amahanga aradukwena.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

iki kirego kukijuririra ni swa kuko twaba duhombye bishoboka , twari twiteguye kwishima kandi nanubu twizeye gukomeza

birori yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka