APR FC izakina na Police FC muri ½ cya CECAFA nyuma yo gusezerera Rayon Sport

APR FC yatsindiye kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup nyuma yo gusezerera Rayon Sport hitabajwe za penaliti, ikazahura na Police FC nayo yasezereye Atletico yo mu Burundi nabwo hitabajwe za penaliti.

Mu mukino ibiri ya ¼ cy’irangiza yabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 19/8/2014, yombi amakipe yakiranuwe na za penaliti nyuma yo kunaniranwa.

Umukino wa Police FC na Atletico niwo wabanje, maze amakipe yombi akina iminota 90 nta gitego kibonetse, maze nk’uko amategeko agenga iyi mikino abiteganya hahita hitabazwa za penaliti.

Police FC itaratsindwa na rimwe kuva imikino ya CECAFA yatangira yasezereye Atletico kuri penaliti, izakurikizaho guhangana na APR FC.
Police FC itaratsindwa na rimwe kuva imikino ya CECAFA yatangira yasezereye Atletico kuri penaliti, izakurikizaho guhangana na APR FC.

Muri penaliti 11 zatewe ku mpande zombi, Police FC yatsinzemo icyenda, Atletico itsindamo umunani, Police FC ikomeza muri ½ cy’irangiza ariko ahanini ikaba yabifashijwemo n’umunyezamu Nzarora Marcel wari wanakuyemo penaliti ebyiri, akaza no gutera iya nyuma yahesheje Police FC intsinzi.

APR FC izahura na Police FC muri ½ cy’irangiza nayo yatsinze Rayon Sport biyigoye cyane nyuma yo kunganya ibitego 2-2 maze hakitabazwa za Penaliti.

Nshutinamagara Isamail ‘Kodo’ niwe watsinze igitego cya mbere cya APR FC ku munota wa 13, maze Yossa Bertrand wa Rayon Sport ahita acyishyura ku munota wa 39 mbere y’uko Fuadi Ndayisenga ashyiramo icya kabiri cya Rayon Sport ku munota wa 45.

Rayon Sport na APR FC zahatanye zinganya 2-2 ariko APR FC itsinda hitabajwe za penaliti.
Rayon Sport na APR FC zahatanye zinganya 2-2 ariko APR FC itsinda hitabajwe za penaliti.

Igitego cyagaruriye icyizere APR FC cyatsinzwe na Rugwiro Hervé n’umutwe ku munota wa 55 ahawe umupira mwiza na Mwiseneza Djamal wavuye muri Rayon Sport mu ntangiro z’uku kwezi.

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ niwe wateye neza penaliti ya nyuma ya APR FC yatumye ikipe ye ijya muri ¼ cy’irangiza mu gihe kapiteni wa Rayon Sport Fuadi Ndayisenga yari amaze gutera penaliti ye ku mwabwa w’izamu, gusa ntabwo byamubujije kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukino.

Ku ruhande rwa APR FC, Yannick Mukunzi, Rutanga Eric, Tibingana Charles na Mugiraneza Jean Baptiste bateye penaliti neza, Nshutinamagara Isamail aba ariwe uyitera hanze, naho ku ruhande rwa Rayon Sport Govin Mutombo, Abouba Sibomana na Kambale Salita baziteye neza, naho Tubane James na Fuadi Ndayisenga barazihusha.

Mugiraneza Jean Baptiste( wakuyemo umupira) yishimira penaliti ya nyuma yateye neza igasezerera Rayon Sport.
Mugiraneza Jean Baptiste( wakuyemo umupira) yishimira penaliti ya nyuma yateye neza igasezerera Rayon Sport.

Kuri uyu wa gatatu tariki 20/8/2014 harakinwa indi mikino ibiri ya ¼ cy’irangiza kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, aho guhera saa munani n’igice El Merrreikh yo muri Sudan ikina na Azam yo muri Tanzania, naho Saa kumi n’imwe z’umugoroba KCCA yo muri Uganda ikaza gukina na Atlabara yo muri Sudan y’Amajyepfo.

Imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa ku wa gatanu tariki 22/8/2014, aho APR FC ikina na Police FC, undi mukino ukazahuza iza gutsinda hagati ya Azam na El Merreikh n’ikomeza hagati ya KCCA na Atlabara.

Umukino wa nyuma ndetse no guhatanira umwanya wa gatatu bizaba ku cyumweru tariki 24/8/2014, ikipe izatwara igikombe ikazahabwa ibihumbi 30 by’amadolari, iya kabiri ikazahabwa ibihumbi 20 naho iya gatatu ikazahabwa ibihumbi 10, yose akaba atangwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari nawe muterankunga mukuru w’iri rushanwa ryamwitiriwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka