Burera: Ikoranabuhanga ryatumye umwuga wa Gafotozi mu cyaro utera indi ntambwe

Abakora umwuga wo gufotora batangaza ko iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda ryatumye akazi kabo mu cyaro karushaho kugenda neza ndetse bakabona n’inyungu.

Kubera iterambere mu ikoranabuhanga usanga bamwe mu bashaka amafoto y’urwibutso y’igikorwa runaka bifotora bakoresheje “Appareil digital” cyangwa telefone zigendanwa zabo bwite batarinze gushaka ba Gafotozi. Ibyo ariko bikunze kugaragara mu mijyi.

Mu cyaro ho haracyagaragara abakora umwuga wa “Gafotozi” bagikoresha “Appareil” za kera, zerekana amafoto ari uko abanje guhanagurwa cyangwa kunyuzwa mu cyuma cyabugenewe kiyasohora akagaragara.

Uwitwa Munyambonera Gaspard ukora umwuga wo gufotora muri santere ya Kidaho, mu karere ka Burera, ahamya ko muri iki gihe Gafotozi ugikoresha bene izo “appareil” atapfa kubona abakiliya nubwo haba ari mu cyaro kuko abifotoza nabo basigaye bashaka guhita bareba ifoto bafotowe niba ari mbi cyangwa ari nziza.

Agira ati “Yashika yo yaduteranyaga n’abakiliya. Kuko umukiliya waramufotoraga ati ‘ok’, mu kumuhereza ifoto ati ‘none reba hano, nari nahumurije! Digital (appareil) aho iziye, uramufotora, warangiza ifoto ukayimwereka, akagenda yishimye byaba ngombwa akanakwishyurira rimwe.

Yaba ari umwe ukabona akuzaniye n’abandi bakiliya nk’icumi. Ugasanga abakiliya bariyongereye. Icyo gihe ho twafataga “avance” (bakwishyuraga make) kubera ko yabaga atazi uko ifoto imeze”.

Gafotozi Munyambonera avuga ko gufotoza appareil digital byatumye abona abakiliya bityo abona n'inyungu.
Gafotozi Munyambonera avuga ko gufotoza appareil digital byatumye abona abakiliya bityo abona n’inyungu.

Munyambonera akomeza avuga ko amaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo gufotora. Ngo agitangira uwo mwuga nawe yakoreshaga “Appareil” isanzwe ya Yashika. Ngo mu myaka ibiri ishize nibwo yatangiye gukoresha ‘Appareil ifotora ya “Digital”. Icyo gihe cyose ngo amaze kubona itandukaniro.

Agira ati “Ikibazo cya Yashika mbese wabaga uri nko mu bukwe Filime (y’amafoto) ikagushirana bikaba ngombwa ko abakiliya bagucika utegereje indi filime…mu gihe tugezemo mu gukoresha ‘digital’ ubona ko iyo uri mu bukwe, nta kuvuga ngo filime irashira, haba harimo ‘memory card’, ugafotora mpaka…”.

Munyambonera akomeza avuga ko gufotoza “Appareil” ifotora ya “Digital” bituma abakiliya be babona amafoto bidatinze kuburyo na nyuma y’umunsi umwe gusa yaba yabonetse mu gihe mbere ngo byashobora gufata iminsi igera no ku cyumweru.

Ikindi ngo ni uko gufotoza “Appareil Digital” byatumye abona n’inyungu. Ngo ifoto imwe iba ihagaze amafaranga y’u Rwanda 300 kandi ngo mu gihe cy’icyumweru ashobora gufotora amafoto 1000.

Mu gihe mbere ho agifotoza “Appareil” ya “Yashika” ifoto imwe yari fite igiciro cy’amafaranga 200. Kandi mu gihe cy’icyumweru kimwe yafotoraga amafoto ya “filime” z’amafoto eshanu gusa. Kandi ngo Filime imwe iba iriho amafoto 38.

Gafotozi Munyambonera avuga ko umwuga we watumye yikura mu bukene. Ngo akirangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2006 yakomeje uwo mwuga we kuburyo atigeze aba umushomeri.

Abikesha uwo mwunga ngo ubu yamaze kugura ikibaza cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ateganya kubakamo inzu ye. Ngo arateganya kandi gukomeza guteza imbere uwo mwuga we.

Agira ati “Nshaka kugira ngo nshake ‘camera’ n’appareil bigezweho. Kuburyo nzajya ngufotora ifoto yawe ngahita nyiguhereza: nshaka kuzana ‘printer’ (icyuma kizajya gisohora amafoto) kuburyo nzajya ndangiza ku gufotora, ngacomeka kuri ‘printer’, ifoto yawe nkayiguhereza, tukarangizanya.”

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka