Mukamira: Anyonga igare afite ukuboko kumwe kandi biramutunze.

Manirakiza Jean Pierre amaze imyaka igera kuri ibiri anyongesha igare ukuboko kumwe kuko nta kundi afite kandi biramutunze binamugejeje kuri byinshi.

N’ubwo nta bisobanuro byinshi yatanze ku mpamvu afite ukuboko kumwe, we avuga ko kuba ariko afite abishimira Imana kandi nta kibazo bimuteye kuko yitunze rwose.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko avuga ko mu gihe kigera ku myaka ibiri amaze anyonga igare rye afite ukuboko kumwe yabashije kugera kuri byinshi. Uretse kwitunga no kwiteza imbere ubwe avuga ko bigize n’icyo bimariye umuryango akomokamo.

Manirakiza ukorera akazi k’ubunyonzi muri santere ya Mukamira mu karere ka Nyabihu avuga ko muri icyo gihe cyose nta ngorane ahura nazo. Ndetse no kunyongesha ukuboko kumwe ntibimugora ngo kuko afite uburyo abikoramo kandi akabikora nk’abandi bafite amaboko yombi.

Nta kibazo yari yagira n'ubwo anyonga afite akaboko kamwe.
Nta kibazo yari yagira n’ubwo anyonga afite akaboko kamwe.

Kuri ubu amaze kwigurira intama 3 kandi ngo n’icyo ashaka cyose arakibona atagombye kugira uwo asaba. Avuga ko kunyonga igare ari umwuga mwiza kandi utunga uwukora mu gihe awukora neza kandi akirinda gusesagura utwo abonye ahubwo akaba yaguramo agatungo cyangwa ikindi kizamugoboka.

Mu gihe we avuga ko ikintu cyose umuntu ufite ubushake bwo gukora yakigeraho abifashijwemo n’Imana, agira inama abantu usanga bicaye basabiriza bafite amaboko abiri kandi ntacyo barwaye ndetse n’abashyira amaboko mu mifuka banga gukora ko bakwiye kubireka.

Agira ati “gushaka ni ugushobora ndabakangurira akazi. Kugira ngo bagire icyo bageraho bisaba kwicara bagakora”.

Muri iki gihe buri munyarwanda wese arasabwa gukura amaboko mu mifuka, agaharanira kwigira no kwiteza imbere. Ibi bikazagerwaho binyuze mu kwiha agaciro no guha umurimo ukora agaciro kuko ahanini icyo umuntu akora iyo agihaye agaciro kimuteza imbere, nk’uko ba rwiyemezamirimo benshi bakunze kubivuga.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega umwuga ni uwo ukunze ukawushyiraho umutima wawe ntakitagutunga kadni ukaba fier yumurimo wawe niyo waba nyamaboko cg amaaguru hakaba hari ikintu washobora gukora ukumva ko uwushoboye ubundi ukawukunda ntakindi

karekezi yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

niyirwaneho kuko umugabo arigira yakwibura agapfa, ibi bibere abandi urugero kandi bafite amaboko yombi banga gukora ngo bategereje kwiba no kwishora muri ya mirimo isuzuguritse

isuzu yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka