Nyanza: Hadutse abagore bakina urusimbi bakarya abantu utwabo ku manywa y’ihangu

Mu nkengero z’umuyi wa Nyanza mu karere ka Nyanza hadutse itsida ry’abagore bamaze kwishora mu mukino utemewe w’urusimbi aho bacyuza abantu utwabo bakoresheje uburyo bw’amanyanga akunze kuranga uwo mukino bita ko ari uw’amahirwe ariko mu by’ukuri wihishemo ubushukanyi.

Hari mu masaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatandatu tariki 16/8/2014 ubwo itsinda ry’abagore bakina urusimbi bari bikwirakwije inkengero z’umujyi wa Nyanza bakina urusimbi abantu nabo babashungereye ari nako babarya utwabo turimo n’amafaranga bamwe bagataha amara masa.

Uyu mugore yakinaga urusimbi mu karere ka Nyanza ashungerewe n'abantu.
Uyu mugore yakinaga urusimbi mu karere ka Nyanza ashungerewe n’abantu.

Aba bagore bakina umukino w’urusimbi bifashisha udupaki tw’ibibiriti bitatu kamwe muri two kaba karimo amasaka ari nako gatombora naho utundi turimo umuceli iyo ugize amahirwe make yo kukagwaho barakurya washaka kongera kugerageza amahirwe ukakagwaho nabwo ugakomeza kuribwa.

Bamwe mu bagore bari aho uyu mukino wakinwaga na bagenzi babo barimo bagaye imyitwarire y’aba bagore bishoboye mu gukina uwo mukino ngo kuko ntibisanzwe kubona umuntu w’umubyeyi wabyaye akina umukino w’inzererezi na za Mayibobo zambura abantu zikoresheje uburyo bw’uburiganya.

Uyu nawe ni umugore wo mu karere ka Nyanza ukina urusimbi ku manywa y'ihangu.
Uyu nawe ni umugore wo mu karere ka Nyanza ukina urusimbi ku manywa y’ihangu.

Umwe muri aba bagore wirinze gutangaza amazina ye ariko akagaya cyane bagenzi be bakinaga uru rusimbi yagize ati: “Ibi se nabyo tubyite kwihangira imirimo rwose ntibihesheje agaciro umugore ukina bene iyi mikino ya za Mayibobo ni ugusebya abagore aho bava bakagera.”

Aba bagore umuntu yavuga ko bishiboye muri uyu mukino babyiyemeje iyo utomboye nabi amafaranga washyizeho bakayakurya ugashaka gutera amahane ngo bahita bagufata mu mashati batitaye ko uri umugabo maze bagatangira kuguhondagura nk’uko uyu mugore wanze kwivuga izina yakomeje abivuga.

Abajya ku isoko n'abavayo bose bari bashungereye umugore ukina urusimbi.
Abajya ku isoko n’abavayo bose bari bashungereye umugore ukina urusimbi.

Ngo akenshi aba bagore bakina uyu mukino w’urusimbi baba banakenyereye ku byuma byo kuba bakwitabaza ku muntu wese bariye utwe agashaka kubarwanya dore ko bikekwa ko baba bananyonye urumogi urebye imvugo nyandagazi baba bavuga n’uko baba bitwaye ubwabo.

Uburiganya bwo mu rwego rwo hejuru bwihishe inyuma y’uyu mukino n’uko abenshi mu bantu baba bashungereye uyu mukino baba bafite aho bahuriye n’abawukina akenshi ngo iyo bashyizeho intego y’amafaranga bo bararya ariko wakwibeshya uturutse ku ruhande amafaranga ushyizeho bakayakurya.

Maniragaba Elysé umunyamabanga Nshingwangwabikorwa w’Akagali ka Nyanza kamwe mu tugali duherereyemo umujyi wa Nyanza akaba ari naho aba bagore bakinira uyu mukino w’urusimbi yamaganye iby’iyu mukino avuga ko bibaje cyane kubona umuntu w’umugore ufite umugabo yicara hafi y’inzira agakina urusimbi.

Yagize ati: “ ikibazo cy’abo bagore twarakimenye ko hari abagore bamaze kwishora mu gukina urusimbi ariko turikwiga uburyo batabwa muri yombi bakajyanwa mu kigo cyo kubagorora bakigishwa indi myuga itari uwo gukina urusimbi.”

Nk’uko uyu umunyamabanga Nshingwangwabikorwa w’Akagali ka Nyanza yakomeje abivuga ngo mu minsi ishize hari Transit Center y’igitsina gabo cyananiranye ku rwego rw’akarere ka Nyanza ariko igenewe abagore itaraboneka ariko ubu ngo yarabonetse.

Ati: “Abo bagore bakina urusimbi niho bazoherezwa kuko ntidushobora kwihanganira umuntu w’umubyeyi wiyandarika.”

Yasobanuye ko kuba aba bagore bakina urusimbi atari ibura ry’akazi ngo kuko mu mujyi wa Nyanza hari imirimo y’ubwubatsi bakoramo bahahereza amatafari bakabona amafaranga abandi ngo bashobora gucuruza mu isoko ibintu byoroheje birimo nk’imboga n’imbuto.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhhhhhhhh!!!!!!!!!!! ni bishakire ubuzima da!

Muhizi demba Ba yanditse ku itariki ya: 17-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka