Yamusabye umubano yifashishije amacupa ya Coca-cola yatondetse muri firigo
Donnie McGilvray yasabye umubano inshuti ye Eloise, yifashishije amacupa 6 ya Coca-Cola yatondetse muri firigo akurikije ibyari byanditseho kugira ngo agaragaze icyifuzo cye.
Kuri etajeri (étagère) yo munsi y’ahari amacupa, uyu mugabo yahashyize indabo z’amaroza y’umutuku, hamwe n’ikirahuri cyarimo impeta.
Ubwo yafunguraga firigo, ni bwo Eloise yabonye ubutumwa inshuti ye yari yamugeneye.
Ku macupa atandatu yarimo, buri ryose ryari ririho ijambo ry’icyongereza yose hamwe agakora interuro imusaba umubano igira iti « Beautiful Eloise, Will You Marry Me », asobanura mu kinyarwanda ngo: « Umwiza Eloise, wanyemerera ko tuzabana? ».
Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be, ariko itagaragaza igihugu byabereyemo, ivuga ko ifoto y’uku gusaba umubano bidasanzwe yanyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook abantu bakayihererekanya ari benshi.
Uruganda rwa Coca Cola rwemeje ko Donnie McGilvray yaguze izo Coca agasaba ko bandikaho ayo magambo. Ibi bikaba bikorwa muri gahunda y’uruganda rwa Coca Cola yiswe “Share a Coke”.
Coca-Cola na yo yashimiye Donnie McGilvray, kandi ngo yizeye ko Eloise yamwemereye kuzabana. Yaboherereje andi macupa abiri yanditseho amazina yabo naherekejwe n’ubutumwa bubifuriza kubana neza.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|