Indonésie: Yabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 10 batatanyijwe na Tsunami

Nyuma y’imyaka 10 atandukanye n’umuryango we kubera umutingito w’isi wateye Tsunami mu gihugu cye cya Indoneziya, kuwa26 Ukuboza 2004, umwana w’umukobwa witwa Raudhatul Jannah, yongeye kubonana n’umuryango we.

Uyu mwana ukomoka mu muryango wari utuye mu majyaruguru y’intara ya Sumatra yatoraguwe n’abarobyi mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Sumatra. Muri aba barobyi harimo nyirarume wa Raudhatul Jannah, wabonye umwana usa n’abo mu muryango we atangira gutekereza ko yaba ari mwishywa we waburanye n’umuryango we afite imyaka 4 gusa.

Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu 2014, nibwo ababyeyi be bagiye muri ako gace kureba uwo mwana maze nyina witwa Jamaliah ahita yemeza ko ari umwana we. Icyakora hagombye no kwitabazwa ubuhanga mu gupima amaraso maze nabwo bwemeza ko uwo mwana ari uwuwo mugore.

Ubwo aba barobyi babonaga Jannah, ngo yari agiye gufasha umubyeyi wari waramutwaye ku murera gushaka ibyo kurya hafi y’inyanja. Uyu mwana ubu ufite imyaka 14 ngo aracyafite ihungabana yakuye kuri Tsunami yanamutanyije n’umuryango we, kuburyo ngo bitamworohera kuvuga; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le Point.

Uyu mwana abaye uwa kabiri uhuye n’umuryango we batandukanyijwe na Tsunami nyuma y’igihe kirekire, kuko mu mwaka wa 2011, undi mukobwa witwa Mary Yuranda , yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 7.

Umuryango wa Jannah ngo wari warabaruje umwana wabo mu bahitanywe n’iyo Tsunami. Tsunami yabaye muri Indoneziya kuwa 26 Ukuboza 2004 yahitanye abantu ibihumbi ijana na mirono irindwi, abandi ibihumbi magana abiri na mirongo itatu bahungira mu bihugu bitandukanye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka