Abakiriya ngo bakunda kugurira abacuruzi badahuje igitsina

Bamwe mu bacuruzi ndetse n’abakiriya bahamya ko bakunda kugurira abacuruzi badahuje igitsina kuko aribyo bibagwa neza. UIbi ngo bikorwa by’umwihariko ku bacuruzi batarashaka (abakiri ingaragu) ndetse rimwe na rimwe uwari ingaragu iyo amaze gushaka ngo hari ubwo ahindura ubucuruzi bwe cyane cyane iyo yacuruzaga ibintu bigurwa n’igitsina runaka.

Abacuruzi twaganiriye b’ingeri zitandukanye bo mu mijyi ya Ngororero na Muhanga bavuga ko ibi ari ukuri, Mukamana ancille, ucururiza mu isoko rya Ngororero avuga ko yahisemo gucuruza imyenda y’abagabo kuko aribo bamugurira. Uyu mucuruzi ukiri ingaragu, avuga ko mbere yacuruzaga imyambaro y’abagore n’iy’abagabo ariko agasanga iyo agurisha cyane kandi akunguka ari iy’abagabo.

Ibi abihuriyeho na JMV Ntirushwa, ucururiza mu isoko rya Muhanga we ucuruza amavuta yo kwisiga n’ibindi birebana no kwisiga cyane cyane ibikoreshwa n’abagore. Avuga ko hari bagenzi be bacuruza ibintu nk’ibye b’abagore ariko ntibigende nkuko we acuruza kuko abakobwa benshi ariwe baza bagana.

Umugore witwa Claudine Nirere, yemeza ko iyo agiye kugura ikintu ku isoko ahitamo kugura n’abantu b’igitsina gabo kuko aribo babasha kumvikana kandi baganira neza, ndetse ngo ntibanamuhenda nk’abagore.

Ikindi kivugwa ko gikurura abakiriya mu kugurira abantu badahuje igitsina ni ukuntu ngo mu guciririkanya haba hari ubwuzu, imvugo nziza n’ibindi bishimisha abakiriya mu kuganira, kandi ngo abagabo bakunze kugirira ikizere abagore naho abagore bakagirira ikizere abagabo ku birebana no gukopa.

Aba bacuruzi banavuga ko hari abatangira bacuruza ibintu bigurwa n’abakobwa iyo ari abasore, cyangwa bagacuruza ibigurwa n’abasore iyo ari abakobwa ariko bamara gushaka bagahindura ibicuruzwa kubera ko ubusabane buba bwagabanutse bityo abakiriya nabo bakagenda bagabanuka.

Bamwe muri abo bashatse bavuga ko hari ibicuruzwa batakwemera ko abo bashakanye bacuruza kuko bikunze gukurura ubucuti n’abo badahuje igitsina bishobora gutera guca inyuma abo bashakanye, kuko ngo hari ubwo ubwo bucuti bukomeza dore ko hari n’abashakana ari umucuruzi n’umukiriya bahujwe n’ubwo bucuruzi.

Umusore wo mu karere ka Muhanga yacuruzaga amavuta yo kwisiga y’abagore ariko amaze gushaka arabireka bitewe n’umugore we utarishimiraga uburyo umugabo we agirana urugwiro n’abakiriya b’igitsina gore.

Mu karere ka Ngororero ho umukobwa wacuruzaga imyenda y’abagabo yamaze gushaka arabihagarika kubera umugabo we atishimiraga ko asabana n’abakiriya badahuje igistina.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biterwa Nanane Ningeso Yu Mucuruzi Harigihe Yasabana Arugukurura Abakiriya Bamarakumugurira Bikarangiriraho Mpa Agarutse

Arias yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Sibyizako Umuntu Wamaze Gushaka Agumya Gucuruza Imyenda Cg Ibicuruzwa Byose Byobobadahuje Igitsina, Kuko Abacuruzi Bakunda Gushikirana Cyane. Gushikirana Nuwo Badahuje Igitshina Byamuviramo Gusambana, Akab’atatiye Igihango.

Theo yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka