Rutsiro : Barindwi bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umushumba

Abantu barindwi ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umushumba wiciwe mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro tariki 19/07/2014.

Uwo mushumba yitwa Urimubenshi yari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 28. Mu rugo yakoragamo bamaze iminsi ibiri baramubuze bakeka ko yabacitse akaba hari ahandi yagiye gushaka akazi, ariko ku munsi wa gatatu umurambo we uza kuboneka mu Kivu.

Umukuru w’umudugudu wa Kabuga uwo murambo wabonetsemo yabwiye polisi icunga umutekano wo mu mazi ko uwo muntu atazwi ndetse abwira n’abaturage bari bahuruye ngo bavuge ko uwo muntu atazwi, mu gihe nyamara urugo rw’uwo mukuru w’umudugudu n’urugo uwo mushumba yakoragamo bari basanzwe baturanye.

Uwo murambo ngo hari imyanya imwe n’imwe y’umubiri utari ufite harimo amatwi n’umunwa, bikaba byaragaragaraga ko yatewe n’icyuma mu ijosi.

Iyi nzu ni yo bivugwa ko Urimubeshi yiciwemo umurambo we ujugunywa hirya gato mu kiyaga cya Kivu.
Iyi nzu ni yo bivugwa ko Urimubeshi yiciwemo umurambo we ujugunywa hirya gato mu kiyaga cya Kivu.

Uwo murambo ukimara kuboneka, iperereza ryahise ritangira, ku bw’amahirwe ahantu mu cyumba yiciwemo hakaba harimo umwana w’imyaka icyenda ubisobanura byose uko byagenze.

Uwo mwana avuga ko uwo mushumba bamwiciye mu kabari umukuru w’umudugudu yacururizagamo ikigage, mu gihe batangiraga kumwica uwo mwana akaba ngo yaragize ubwoba yihisha munsi y’igitanda cyari aho yiciwe, ariko akomeza gukurikirana ibyakorwaga byose.
Avuga ko abasore bane ari bo bamwishe ndetse akabavuga n’amazina kuko yari asanzwe abazi.

Abo basore barimo bagenzi be b’abashumba ngo baramubwiye ngo abasengerere ariko aranga, bahita bamufata bamuryamika hasi, bamupfuka umunwa, umwe muri abo basore ahita amuca amatwi, bamutera n’icyuma mu muhogo ahita ashiramo umwuka.

Ngo bakoze mu mifuka y’imyenda yari yambaye bakuramo amafaranga bayahereza umwe mu basore wari uhaje arayajyana, abandi basore bane bari bamaze kumwica baterura umurambo, babiri bafata amaboko, abandi babiri bafata amaguru, bajya kuwujugunya mu kiyaga cya Kivu kiri muri metero nke uvuye kuri ako kabari yiciwemo.

Uwo mwana warimo abireba ngo bamuhaye amafaranga 1000 kugira ngo atazabivuga ariko arayanga. Abonye bamaze kugenda batwaye uwo murambo yahise asohoka mu nzu ajya kubwira umukuru w’umudugudu ari na we nyiri akabari ko Urimubenshi bamaze kumwicira muri ako kabari, umukuru w’umudugudu araza ahanagura amaraso y’aho bamwiciye.

Umugabo w’uwo mukuru w’umudugudu na we yari aryamye ku gitanda kiri muri ako kabari, mu gihe Urimubenshi yicirwagamo akaba atarabyitayeho kubera ko ngo yari yasinze, ariko n’aho akangukiye ntiyatanga amakuru, ahubwo afatanya n’umugore we ndetse n’abamwishe kubihisha.

Hagati aho abasore batanu, umukuru w’umudugudu n’umugabo we bose bavugwaho kubigiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango mu karere ka Rutsiro.

Nta mpamvu nyakuri yigeze imenyekana yaba yarabateye kwivugana uwo musore usibye ko ngo abo basore bashobora kuba bari basinze kandi bakaba bari banyweye n’urumogi. Abo batawe muri yombi bose bahakana ibyo baregwa.

Uwo mwana wababonye ari na we watanze amakuru akimara gutanga ayo makuru yahise ahanwa aho yabaga kubera impungenge z’umutekano we ndetse ajya kuba mu yindi miryango yo kwa bene wabo iri kure mu wundi murenge.

Abamufite bagaragaza impungenge z’uko ashobora kugirirwa nabi n’abo yatanzeho amakuru bagamije kwihorera, ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bakavuga ko icy’ingenzi ari uko abo yatanzeho amakuru bafashwe kandi ko uwaramuka amugiriye nabi na we yakurikiranwa akabihanirwa.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje cyane kuko ubugome bukomeje kwiyongera, uwo muvandimwe imana imwakire mubayo ,kandi turashimira uwo mwana wagaragaje abao bagizi banabi, kandi abayobozi bameze nkuwo mukuru w’umudugudu bage bahanwa byi ntanga rugero

jean d’amour yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

ubutabera bukore akazi kabo , nta muntu wavutswa ubuzima bwe cg ngo abuzwe kubaho ubundi birangire gutyo oya rwose ntibikwiye, dufite ubutabera buzima mu gihugu cyacu, uyu muntu rwose hamenyekane icyamwishe kandi ababikoze babiryozwe ariko rero natwe abnayrwanda tujye dutanga amakuru kumpfu nkizi erega natwe tuba twirinze

justin yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka