Venezuela : Mu kwibuka uwari Perezida wabo, bahimbye inyuguti zigana umukono we
Mu rwego rwo kwibuka uwari umukuru w’igihugu cyabo, Hugo Rafael Chávez Frías, witabye Imana ku itariki 5/3/2013, Abanyavenezuwela bahimbye ubwoko bw’inyuguti bwifashishwa muri mudasobwa bwigana umukono we. Ubu bwoko bw’inyuguti babwise ChávezPro.
Mu kwezi kwa 3/2013, Perezida Hugo Rafael Chávez Frías yitabye Imana atarangije manda ye, azira kanseri yari amaranye imyaka ibiri yose.
Igikorwa cyo kumwibuka cyatangijwe kuwa mbere nijoro haraswa imuri mu kirere (feux d’artifice). Hanyuma abagendera ku matwara ye yo kurwanya politiki ya mpatsibihugu bashyize ahagaragara ChávezPro, inyuguti zifashishwa muri mudasobwa zahimbwe hagendewe ku ko yandikaga.
Abahimbye izi nyuguti bifashishije amabaruwa yanditse ubwo yari mu buroko mu mwaka w’1992, azira kuba yari yateguye kudeta (coup d’etat) yaje gupfuba.
Izi nyuguti zishobora kwifashishwa muri Microsoft Word, zishobora gushyirwa muri mudasobwa zikuwe ku buntu ku rubuga rwa interinet rwa Trinchera Creativa.
Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko uretse izi nyuguti zashyizwe ahagaragara, na mbere abakundaga uyu muyobozi bagiye bakora ku buryo atibagirana: umukono we (signature) wari uzwi na benshi, mu ibara ritukura washyizwe ku mipira yo kwambara (T-shirts), ku ngofero, ndetse no ku nkuta z’imijyi imwe n’imwe.
Ibi bikorwa byose ngo bisa n’ibigira uyu mukuru w’igihugu nk’imana, byajowe n’abari mu ishyaka rirwanya iriri ku butegetsi: ngo babibonamo uburyo bwo guhisha ubushobozi buke bw’uwamusimbuye Nicolás Maduro.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|