Kamonyi: Abahoze muri SOTRAMORWA barasaba kumenyeshwa irengero ry’umutungo wa bo

Kuva aho isosiyeti yatwaraga abagenzi kuri moto SOTRAMORWA ihagaritswe gukomeza gukora iyo mirimo, abari abanyamigabane babumbiwe mu makoperative hakurikijwe uturere bakoreraamo. Abo mu karere ka Kamonyi babimbiye muri KAMOTRACO “Kamonyi Motorcyclists Transport Cooperative”.

Aba bamotari baratangaza ko batunguwe no kubwirwa ko mu bikorwa by’iyo sosiyeti bazahabwamo amafaranga ibihumbi bitanu, bazarihirwa nk’igice cy’umugabane wa Koperative, bakaba bavuga ko nubwo batazi umutungo bari bagezeho bakeka ko ayo mafaranga yaba ari make bagereranyije n’imisanzu batanze ndetse n’andi mafaranga bagendaga bakwa.

Ngo batanze ibihumbi 16 byo kwinjira muri sosiyeti, batanga ibihumbi bine byo kugura umwambaro ubaranga (gilets), bakaba baratangaga n’andi 500frw buri cyumweru babwirwaga ko harimo umusanzu wa koperative 300frw na 200frw akaba ubwizigame bw’umunyamigabane.

Nkurunziza Banjamin umuyobozi wa Koperative KAMOTRACO, akaba ari nawe wayoboraga SOTRAMORWA mu karere ka Kamonyi, avuga ko abo banyamuryango bitiranya imikorere ya Campany n’iya koperative kuko ibyo batangaga ari umusanzu udasubizwa, atari umugabane.

Bamwe mu bamotari bakorera mu karere ka Kamonyi.
Bamwe mu bamotari bakorera mu karere ka Kamonyi.

Mu gihe avuga ko Campany yabo yari imaze kugira umutungo ufite agaciro ka miliyoni zisaga 800, ku banyamuryango mu gihugu hose basaga ibihumbi 15, ngo yabwiwe n’abamukuriye ko aya mafaranga azatangwaho umusanzu ku makoperative azaba amaze gukorwa.

Ngo uretse ibyo bihumbi bitanu bizatangirwa buri munyamigabane uzemera kuba umunyamuryango wa KAMOTRACO, isosiyeti irateganya gufasha amakoperative iyashyiriraho amagaraji, ibinamba cyangwa ibindi bikorwa byateza imbere amakoperative.

Ikibazo cy’amaherezo y’umutungo abahoze ari abanyamigabane ba SOTRAMORWA bafite, kigarukwaho n’umukozi ushinzwe amakoperative mu karere ka Kamonyi, Habimana Innocent, uvuga ko mu gihe iyi campany itaragaragaza uruhare rwa buri munyamigane, bibangamira gahunda yo guhabwa ubuzima gatozi bwa koperative yabo.

Aba bamotari bari mu bibazo, batangiye muri 2010 bibumbira mu ishyirahamwe rya ATAMIMORWA, nyuma baza guhinduka Sendika ikora ubuvugizi ya SYTRAMORWA, basobanuriwe ko gukora ubuvugizi bitavangwa no gutwara abagenzi bahinduramo sosiyeti ya SOTRAMORWA, none ubu barashaka kuba koperative.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka