Burera: Ku bitaro bya Butaro hagiye kubakwa kaminuza y’ubuvuzi

Ku bufatanye n’umushinga wo muri Amerika witwa Partners In Health: Inshuti Mu Buzima mu karere ka Burera hagiye kubakwa kaminuza y’ubuvuzi hafi y’ibitaro bya Butaro izaba ifitanye umubano n’ishuri ry’ubuvuzi ryo muri kaminuza ikomeye yo muri Amerika yitwa Harvard (Harvard Medical School).

Guhera mu kwezi kwa 08/2013, ubwo ku bitaro bya Butaro hafungurwaga ikigo gishya kivurirwamo abarwayi ba kanseri, nibwo hatangiye kumvikana amakuru adafite gihamya avuga ko kuri ibyo bitaro hagiye kubakwa Kaminuza y’ubuvuzi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko ayo makuru yabaye impamo kuko bafite n’inyandiko yemeza ko iyo kaminuza y’ubuvuzi igiye kubakwa muri ako karere.

Kaminuza y'ubuvuzi izubakwa hafi y'ibitaro bya Butaro.
Kaminuza y’ubuvuzi izubakwa hafi y’ibitaro bya Butaro.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, ashimangira ayo makuru avuga ko bamaze no kwerekana ubutaka izubakwaho. Ngo igisigaye ni ukwimura abaturage ubundi imirimo igatangira, nubwo itariki nyayo yo gutangira kubaka itaramenyekana.

Agira ati “Abafatanyabikorwa bohoreje abubatsi babo, twaberetse ubutaka kaminuza yakubakwaho, ubu rero inyigo zararangiye ngira ngo no ku rwego rw’igihugu twemeye hegitari 100, ubutaka burahari…Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) n’iy’ibikorwa remezo (MININFRA) zirabizi kandi n’ubutaka bukaba buzwi…umunsi bazatangira kwimura abaturage, banasiza, turabitegereje.”

Iyi kaminuza izaba ari yo ya mbere yubatswe mu karere ka Burera. Ngo kuba igiye kubakwa hafi y’ibitaro bya Butaro ni mu rwego rwo gukomeza kubigira iby’ikitegererezo mu Rwanda ndetse no mu karere.
Abaziga muri iyo kaminuza bazajya bimenyerereza muri ibyo bitaro ndetse ngo bamwe banabivuremo.

Agace ibitaro bya Butaro byubatsemo kahoze ari icyaro cyane ariko kuva aho bihagiriye hatangiye gutera imbere abahatuye babibonamo akazi gatandukanye ndetse imibereho n’ubuzima byabo bitangira kuba byiza.

Dr. Paul Farmer umwe mu batangije umushinga Partners In Health wubatse ibitaro bya Butaro, ugiye no kubaka Kaminuza y'ubuvuzi.
Dr. Paul Farmer umwe mu batangije umushinga Partners In Health wubatse ibitaro bya Butaro, ugiye no kubaka Kaminuza y’ubuvuzi.

Kubera ibyo bitaro kandi muri ako gace hagiye gushyirwa n’umuhanda wa kaburimbo. Ngo iyo kaminuza nihajya abahatuye bazakomeza gutera imbere; nk’uko Sembagare abisobanura.

Ibi bitaro byubatswe ku nkunga y’umushinga Partners In Health:Inshuti Mu Buzima, byatashywe ku mugaragaro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu kwezi kwa 01/2011.

Ibibi bitaro byivurizamo abarwayi baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda. Muri ibi bitaro kandi niho hari serivisi yo kuvura kanseri mu Rwanda.

Iyo serivisi yatangiye mu mwaka wa 2012 ngo ubu irimo kuvura abarwayi ba kanseri bagera ku 2000 barimo abaturuka hanze y’u Rwanda barenga 100.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubuvuzi ni kimwe mu byerekana ko igihugu cyateye imbere , ibi bitaro nibize bidufashe guhangana n;indwara zikunze kumara abantu cg se abandi bakajya kwivuza hanze

gasarenda yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

wooow, mbega byiza , iri shuri riziye igihe kweli, kandi ndumva rizazanana n’itandukaniro ugereranije nayandi, kugirana ubutwererana na havard kaminuza yambere kwisi, ibi ntako bias, Rwanda uri gutera imbere , turashima rwose abayobozi bacu kubwamashuri yicyerekezo nkaya

manzi yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

ni byiza cyane ukuntu hari ibitaro byiza hanabonetse ishuri byagirira alamaro abazaza kuhivuriza ndetse o kuhigira.

Fifi yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka