Sudani yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kwizihiza umunsi wo kwibohora

Imiryango mpuzamahanga ikorera i Khartoum muri Sudani ndetse n’Abanya Sudani barimo na bamwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu, bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Sudan mu kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ismail Shyaka Kajugiro, ushinzwe ibikorwa by’u Rwanda muri Sudani (Chargé d’affaire), yashimiye ubuyobozi bwa Sudani ndetse n’imiryango yaba mpuzamahanga ikorera i Khartoum n’iyo muri Sudani yifatanyije n’u Rwanda muri ibyo birori byabaye kuwa 25 Nyakanga 2014.

Uyu muhango watangiranye no kureba akarasisi k’ingabo z’u Rwanda ko ku munsi wo kwibohora wabaye ku wa 4 Nyakanga 2014, hakurikiraho indirimbo zubahiriza ibihungu byombi maze mu birori babyina ibyino gakondo z’umuco Nyarwanda.

Kajugiro yagize ati “Kwibohora k’u Rwanda byabaye uruhurirane rwo kwikura ku ngoyi y’abakoloni ndetse n’iy’ubuyobozi bubi bwakurikiye ubwigenge bwimakaje bukanabiba urwango n’ivangura mu Banyarwanda.”

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.

Akaba yibutsa ko ubuyobozi bwariho mbere ya Jenoside bwirengagije ibihuza Abanyarwanda ahubwo bukababibamo ingengabitekerezo mbi yabagejeje ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara imbaga y’abenga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.

Kajugiro kandi yabwiye abari muri ibyo birori ko kimwe mu bigoye kumva ari uburyo ubwicanyi nk’ubwo bwabereye mu maso y’umuryango mpuzamahanga ntihagira igikorwa kugira ngo bakumire ayo mahano.

Yagize ati “Biragoye kumva uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kandi nyamara mu Rwanda hari ingabo za Loni zitwaga ko ziri mu butumwa bw’amahoro.”

Shyaka Kajugiro yababwiye ko nyuma y’imyaka makumyabiri u Rwanda ruhuye n’akaga nk’ako ubu rukataje mu kwiyubaka rukaba ari kimwe mu bihugu by’Afurika bifatwa nka Bandebereho mu iterambere ryihuta.

Ibi akavuga ko igihugu kibikesha imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo, kwita kwinshingano (accountability), ndetse n’amategeko ahora agenzura abashaka gukoresha inshingano bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo.

Minisitiri w'Umuco mu gihugu cya Sudani, Atyb Hassan Badawe afashe ijambo ashimira ingabo z'u Rwanda ziri i Darfour.
Minisitiri w’Umuco mu gihugu cya Sudani, Atyb Hassan Badawe afashe ijambo ashimira ingabo z’u Rwanda ziri i Darfour.

Minisitiri w’Umuco mu gihugu cya Sudani, Atyb Hassan Badawe, ashima intambwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye ariko akanagaruka by’umwihariko ku mubano w’u Rwanda na Sudani ushingiye cyane cyane ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu icyo gihugu.

Yagize ati “Umubano w’ibihugu byose wifashe neza kandi turashima ibikorwa by’ingabi z’u Rwanda mu butumwa bwa Loni n’ubw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bwo kugarura amahoro n’umutekani muri Darfour.”

Minisitiri Badawe ashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bushake n’umurava agaragaza mu kubaka igihugu no gushakishiriza amahoro ibindi bihugu by’Afurika birangwamo biri mu ntambara n’amakimbirane.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka