Amavugurura mu cyahoze ari EWSA ntazasiga abakozi batabifitiye ubushobozi

Ikigo rukumbi mu Rwanda gitanga umuriro n’amashyanyarazi cyari kizwi nka EWSA, cyaciwemo ibice bibiri kinakorwamo andi mavugurura atandukanye ajyanye n’abakozi, nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri iheruka.

Iteka ryavuguruye iki kigo rigena ko aba bakozi bose bazagabanywa muri ibi bigo bakomeze gukoramo mu gihe cy’amezi 12, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwarezo, James Musoni.

Yagize ati “Murabizi ko amategeko agenga abakozi iyo ikigo nk’iki kivuyeho [EWSA] ubwo ni ukuvuga ko n’abakozi mu by’ukuri ikigo cyabo cyavuyeho, Ubwo ni ukuvuga ko bagiye gutangira bundi bushya mu bindi bigo.

Ariko icyo iri teka rya Minisitiri ryakoze ni uko abakozi bose bahawe ibi bigo mu gihe kitarenze amezi 12. Ibyo bigo bishya kuko byigenga bizafatamo abajyanye n’ubushobozi bakeneye, abatazashobora kujyana n’ubumyi bukenwe n’ibi bigo bahabwe imperekeza.”

Minisitiri mushya w'ibikorwa remezo, James Musoni ubwo yarahiriraga kuzuza inshingano yahawe.
Minisitiri mushya w’ibikorwa remezo, James Musoni ubwo yarahiriraga kuzuza inshingano yahawe.

Minisitiri Musoni yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyaje gikurikira inama y’abamisitiri yabaye kuwa kabiri tariki 29/07/2014. Ikiganiro cyari kigamije gusobanura ku byemezo inama yemeje ubwo yateranaga.

Iki kigo cyagabanyijwemo ibigo bibiri aribyo Rwanda Energy Group, kizaba kigabanyijemo sosiyete ishinzwe guteza imbere ingufu (Energy Development Company Ltd) na sosiyete ishinzwe kuyifasha kugirira igihugu akamaro (Energy Utility Company Ltd). Ikindi kigo kizaba gishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation).

Ibi bigo byose bifite akazi katoroshye aho amashanyarazi agera ku baturage 22% gusa, amazi meza yo akagera kuri 75% mu gihe mu 2017 bagomba kuba bageze kuri 90%. Gusa Leta yizera ko abazashora imari muri ibi bigo bazafasha mu kuzamura imikorere inoze.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bingwa se ko numva ubaye umushinjacyaha, wabanjje ukitokora uwo mugogo uri mu ryawe?

harahagazwe yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

iri vugrura riziye igihe rwose kuko hari abari baragize EWSA akarma kayo barayimazemo imitsi ari nako abanyarwanda bahahombera bikabije ariko turizera ko ibi bigo bitandukanye buri kigo kigiye kunoza service zacyo abanyarwanda bakabona service zumuriro namazi kuko ibi byombi nizo nkingi ziterambere ryiki giihugu

karenzi yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

mubyukuri igihombo nimikorere mibi yo muri EWSA ntiwayishyakira kure:gabanya ibiraka by’abarwiyemezamirimo mugutanga abakozi kuko niho ababasinyira barira bakagwiza umubare nyamara nta musaruro urimo;gabanya ububasha bwaba manager kuko bahombya ikigo kandi ntacyo bakora aho usanga akazi kabo gakorwa n’abakozi bo hasi ubundi bakirirwa muri deal zo gushaka amafaranga;ubundi ufate neza abakozi bakora akazi bigaragara

lecturer yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

Rwose ibi biziye igihe,kuko EWSA yari imaze kunanizwa no guhombywa n’abitwa ko bayihagarariye, bagenda banyereza umutungo wa Leta uko bishakiye. Aha natanga urugero rw’umuyobozi wa station ya HUYE witwa Vedaste!!!!!!!! ni ukuri mumukurikirane kuko imitungo amaze kwigwizaho mu gihe gito ahawe kuyobora iyi station birenze ukwemera kdi afatanyije n’umugore we kuko nawe yahise amwinjiza mu kazi. Ibikoresho byose by’akazi babyibitseho, utaretse no kwiha kugurisha imiriro bakoresheje uburiganya, bakiyinjiriza aho kwinjiriza Leta. uyu mugabo ariba cyaneee, kandi agasuzugura n’abaturage bamugana utaretse kurya frw y’abo abeshya kubaha imiriro iyo za Save baramuzi. ibyuma byo gusya amasaka ahita aguramo akabikwiza mu byaro, amazu ari kubaka za Kigali, za papeterie, quenquallerie.......... mu mukurikirane akanirwe urumukwiye pe!!!!!! kandi bibere isomo n’abandi bameze nkawe...!!!!!

Bingwa yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka