Gicumbi: Abayobozi b’amashuri bacunze nabi mudasobwa z’abanyeshuri bazabibazwa

Ubuyozi bw’akarere ka Gicumbi ngo ntibuzihanganira umuyobozi wese w’ikigo cy’amashuri abanza wagaragayeho gucunga nabi imikoreshereze ya mudasobwa (One Laptop per Child) nyuma y’aho bigaragariye ko hari zimwe muri laptop zahawe abana ngo bazikoreshe mu myigire yabo nyuma zikaza kuburirwa irengero.

Sibomana Albert Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi avuga ko ubu mu karere ka Gicumbi hamaze kubura mudasobwa 143 muri mudasobwa 10916 zatanzwe mu bigo 20. Ibigo 14 nibyo byagaragayeho iki kibazo.

Ibigo byabuze mudasobwa nyinshi ni GS Miyove yabuze mudasobwa 73, GS Inyanjye yabuze 26, GSC Shangasha habuze 25, GS Karushya yabuze 6, ibindi bigo bisigaye byabuze nke zitageze kuri eshanu.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko ari inshingano z’ubuyobozi kubazwa ibyo batacunze neza akaba afite icyizere ko abayobozi babuze mudasobwa bagomba kuzigarura kuko hari izari zarabuze mbere zabonetse.

Mukugarura izo mudasobwa zari zarabuze bifasishije n’inzego z’umutekano za polisi ikorera muri aka karere zibafasha gukurikirana bamwe mubayobozi no mu banyeshuri batagaragazaga aho ziherereye.

Nyuma y’iri bura ry’izi mudasobwa zikaza kubazwa abayobozi hari abayobozi b’amashuri bagaragaje impungenge ko bazajya bazibika ntibazihe abana ngo bazikoreshe mu rwego rwo kwirinda ko zabura cyangwa zikangirika nabwo bakabibazwa.

Avuga kuri iki cyifuzo, umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre yatangaje ko umuyobozi utazaziha abana ngo bazikoreshe nabyo yakurikiranwa akabazwa impavu atahaye abana izo mudasobwa kandi zaraje kubafasha mu myigire yabo.

Gahunda ya One Laptop per Child igamije kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri abanza.
Gahunda ya One Laptop per Child igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko izo mudasobwa zigomba gukoreshwa icyo zagenewe kandi zikanacungwa neza ndetse umuyobozi munshingano ze akazikurikirana umunsi kuwundi.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kirwa giherere mu murenge wa Rutare Turatsinze Tharcisse avuga ko ibura ry’izi Laptop byatewe n’uburangare bw’abana ndetse ugasanga hari na bamwe mu barezi bashobora kuzitahana bakazikoresha bityo ntumenye uwo yaburiyeho.
Gusa kuri we yumva ko bigomba kubazwa umuyobozi w’ikigo kuko ariwe ushinzwe kugenzura ibintu byose biri mukigo ayobora.

Turatsinze asanga iki kibazo cy’ibura ry’izi mudasobwa zo mu bwoko bwa Laptop zihabwa abana hari uburyo zari zikwiye gucungwamo kugirango ibibazo byo kuzibura bigabanuke. Mu gitekerezo cye yumva buri kigo cyahabwa umuntu wo kuzicunga (IT Manager) umunsi ku wundi kugirango afashe na wa muyobozi kuzibungabunga.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi avuga ko umuyobozi w’ishuri ubuze mudasobwa ashyikirizwa inzego z’ubuyobozi zikamukurikirana, cyangwa yashobora kwishyura amafaranga ibihumbi 80 kuko aricyo giciro cyayo.

Mu ibura ry’izi mudasobwa ngo babashije guta muri yombi umuyobozi w’ishuri rya GS Miyove ryabuze mudasobwa 73 witwa Kubwimana Vidiedon. Kugeza ubu ibigo bifite One Lap Per Child ni 20, mu bigo 102 biri mu karere ka Gicumbi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

duhagurukire gucunga zi mashini maze abana bacu batere imbere mu ikoranabuhanga

gafundi yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka