Bugesera: Umusaza w’imyaka 58 aremera icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 12

Umusaza witwa Minani Telesphore w’imyaka 58 afungiye kuri sitasiyo ya polisi Nyamata, aho yiyemerera icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko.

Minani avuga ko yahengereye iwabo w’umana badahari maze aramushukashuka niko kumujyana mu nzu maze atangira kumusambanya ku ngufu.

Yagize ati “nyina w’uyu mwana witwa Nyirarukundo Josephine niwe waje asanga ndimo kubikora niko guhita atabaza abaturage n’abashinzwe umutekano bamfata gutyo nibwo baje kumfunga”.

Ibi bikaba byarabereye mu mudugudu wa Bukoroco mu kagari ka Kintambwe mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, tariki 29/07/2014, ubwo nyina w’uwu mwana yari yagiye mu murima.

Umusaza Minani agira ati “ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi, rwose nimumbabarire kuko ari umwuka mubi wari wabinteye ariko sinzongera”.

Polisi itangaza ko bihutiye guhita bajyana umwana kwa muganga kuri poste de Sante ya Nzangwa mu murenge wa Rweru, ariko hafatwa icyemezo ko agomba kujyanwa ku bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata kugirango abaganga bamukorere isuzuma, harebwe niba uwo mwana atatewe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Polisi kandi itanga ubutumwa ku baturage ko bagomba gusigira abana babo umuntu bizeye ndetse bakanashyira igitsure ku bana babo ndetse n’ababarera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uyu si umusaza ni kabutindi

alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

ahaaaa Leta nikomeze ishyireho igitsure kuko iyi ndwara yarimaze gucika

Makanika Sudi yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

NTUYE AHO IYONKORASHYANO IBA ARIKO TWARABABAAYE!! ARIKOSE BAVANDI TUGIREDUTE KOKO? NSHIME ABANA ABAKURUBO BATOZWA UMUCO BATE??

AHMAD yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

ariko iyi ndwara rwose igeze no mubasaza bakabaye baduha umuco dukiwye kugendaraho none nibo bari gukora amahano , aba bakwiye no gucibwa mumiryango, ese mama ni ubushyuhe ni iki koko? hakwiye rwose ubukangurambara bbwimbitse

kirenga yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka