Nyamasheke: Nyuma yo kwica se arasaba imbabazi Abanyarwanda

Nyandwi Frederic atuye mu mudugudu wa Kanombe mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga ashinjwa kwica se umubyara ku itariki ya 12 kamena 2014, aratoroka ariko aza gufatirwa mu mujyi wa Kigali azanwa tariki ya 27 Nyakanga 2014.

Nyandwi ufite imyaka 35 avuga ko yishe papa we umubyara atabigambiriye nyuma y’uko yaje kubwirwa ko agiye kurongora umugore wa kabiri nyuma y’uko nyina ubabyara yari amaze amezi atageze kuri atatu yitabye Imana. Ibi ngo byatumye haba ubwumvikane buke we n’abana bavukana bitewe n’uko se ubabyara yari yarabasezeranyije ko azarongora umugore utabyara bikarangira agiye kuzana umugore ubyara ndetse unafite umwana.

Abivuga agira ati “murumuna wanjye niwe wantumyeho ambwira ko papa agiye kuzana umugore ufite umwana, adutumaho atubwira ko agiye kurongora, musaba ko yatumira ba data wacu bakaba bari muri iyo nama, aranyirukana ngo niba ntashaka kunywa nintahe, hanyuma aza kunkurikira ashaka kunkubita ndamusunika yitura ku mukingo, mpita ngenda baza kumbwira ko yashizemo umwuka, ndasaba Abanyarwanda imbabazi n’Imana”.

Nyamara umwe mu baturanyi be avuga ko habaye imirwano ikomeye kuko abo bahungu batemeraga ko papa wabo arongora undi mugore bigatuma Nyandwi ahondagura se akamutera amakofe menshi n’imigeri bikarangira amwishe agahita acikira i Kigali.

Yagize ati “bakomeje kutumvikana na se ubabyara bavuga ko badashaka umugore uza kubatwara iminani, bituma uyu Nyandwi afata se atangira ku mukubita kugeza apfuye ahita acika”.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba ACP Gilbert Rwampungu Gumira, avuga ko abaturage bakomeje gukangurirwa gutangira amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba kuko uriya mubyeyi wapfuye atari gupfa iyo biza kuvugwa mbere kuko amakimbirane yari mu muryango yari asanzwe azwi.

Yagize ati “ntaho wahungira inzego z’umutekano wakoze icyaha, uyu twamufatiye muri Nyarugenge, turasaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo bakibuka gukumira icyaha kitaraba, kuko ubundi uriya mubyeyi wishwe ntiyakabaye yarapfuye iyo abaturage batanga amakuru icyaha kitaraba, ni ugukomeza kubyibuka”.

Nyandwi Frederic aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica se umubyara, Nsanzurwimo Daniel, yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu, Nyandwi akaba afite umugore n’abana babiri, akaba yakoraga akazi ko gucuruza imyenda.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka