Bugesera: Barasabwa kutitabira gutanga mitiweli ari uko barwaye

Abaturage bo mu karere Ka Bugesera barasabwa kutarindira ko barware ngo babone gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) aho usanga bagana ibigo nderabuzima bitwaje impapuro bishyuriweho muri banki uwo munsi kandi bisaba gutegereza ukwezi ngo uvurirwe kuri mitiweli cyeretse ku basanzwe.

Murekezi Paul ni umuturage wo mu kagari ka Gakamba, avuga ko atajyaga yita ku gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati « sinjya ndwara malariya, ibyo bigatuma ntajyaga ntanga ubwisungane ariko nakoze impanuka y’igare ndakomereka cyane nibwo nagiye gutanga umusanzu maze banga kumvura kuko nta butanze mbere. Ubu namenye akamaro kayo akaba arimo mpamvu ntagomba kujya nsiba kubutanga niyo naba ntarwara kuko isomo ndaribonye”.

Kalisa Francois yungirije umuyobozi w’akagari ka Mbyo avuga ko mu midugudu imwe yo mu murenge wa Mayange abaturage batangira hamwe ubwisungane. Ngo ku baturage 662 batuye umudugudu wa Kabyo, 617 bamaze gutanga umusanzu, abandi 45 basigaye ntibishoboye barihirwa na Leta.

Ubwo bwitabire babukesha amatsinda y’ibimina bagenda bahuriramo nk’uko binemezwa n’umucungamutungo wa mutuelle ishami rya Mayange, Ndaribitse Jean Marie Vianney.

« abaturage bagenda bagurizanya babinyujije mu bimina baba baragiyemo, bityo bakagenda bishyurana buhoro buhoro ariko ntawubuze uko yivuza ».

Uyu mucungamari avuga ko impamvu basaba abaturage gutegereza igihe cy’ukwezi kugirango babashe kuvurwa ari uko batabikoze bazajya batanga umusanzu wabo igihe barwaye maze intego yo kwitwa ubwisungane ntigerweho.

Ubusanzwe utanze ubwisungane kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwa gatandatu kwa buri mwaka yivuza adategereje ukwezi, ariko iyo atanze umusanzu we mu kwezi kwa karindwi yari asanzwe afite ubwishingizi nta tegereza cyeretse iyo ari ubwa mbere agiye gutanga ubwishingizi nibwo ategereza ukwezi kugirango abone kwivuza.

Ndaribitse Jean Marie Vianney avuga ko iyo bigeze mu kwezi kwa munani, yaba uwongeresha ubwisungane bwe cyangwa ugura ubushya mbere yo kwivuza bagomba gutegereza ukwezi kumwe ngo babashe kwivuza.

Avuga ko umubare w’abatarabashije kuvurwa kuko batanze ubwisungane igihe agiye kwivuza batazwi umubare kuko hagenda haza umwe umwe.

Nubwo hari abaturage barindira ko barware ngo babone gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, mu murenge wa Mayange hari imidugudu abaturage hafi ya bose bamaze gutanga umusanzu wa 2014-2015.

Umwaka ushize warangiye n’ubundi umurenge wa Mayange uza ku isonga aho ubwitabire bwari 96% mu gihe muri rusange mu karere ubwitabire muri mutuelle bwari 73%.

Impamvu ngo ni uko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ka mitiweli ari nayo mpamvu bihutiye kuwutanga banagifite ukwezi kose kwa karindwi ko kwivuza. Uyu ni umwe mu baturage baje kongeresha agaciro k’amakarita yabo nyuma yo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza witwa Karekezi Simon.

Agira ati « kuva iyi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yatangira ndayitanga nta siba kuko imfitiye akamaro gakomeye nkaba nsaba abandi nabo kujya batanga umusanzu kuko abenshi bibuka kuwutanga iyo barwaye kandi batavurwa ».

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza mutuelle de sante mu buryo bwo gufasha abaturage bose kwisungana mu kwivuza hatabayeho abajya barembera mu rugo kubera ubushobozi bukeya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka