Nzahaha: Bizihije umuganura w’abahizi

Byari ibirori bidasanzwe tariki 26/07/2014 ubwo abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bateraniraga hamwe n’abayobozi babo n’abandi bayobozi banyuranye barimo Senateri Mushinzimana Appolinaire n’abavuka mu murenge wa Nzahaha batuye i Kigali n’ahandi, mu birori byo kwishimira ibyo bagezeho mu rwego rw’ibyo biyejerereje n’amatungo biyororeye, mu cyo bise umuganura w’abahizi.

Uretse kwerekana ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvumvu bigaragara ko aba baturage bateyemo imbere, abaturage banamurikiwe aho imihigo bahigiye hamwe igeze, haba mu rwego rw’imiyoborere myiza, aho bishimiye ko abaturage bagenda bagira uruhare mu bibakorerwa kandi bafatanije bakaba barimo bagera kuri byinshi.

Mu bindi aba baturage bashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ni urwego rw’abunzi begerejwe aho ngo rwabafashije gukemura ibibazo by’abaturage biryo ntibabe bagisiragira hirya no hino batakaza umwanya wabo ndetse n’amafaranga bataga mu nkiko bagenda baburana.

Abaturage b'umurenge wa Nzahaha bishimiye ibyo bigejejeho muri uyu mwaka w'imihigo urimo kurangira.
Abaturage b’umurenge wa Nzahaha bishimiye ibyo bigejejeho muri uyu mwaka w’imihigo urimo kurangira.

Banishimira uko umutekano uhagaze mu murenge wabo, dore ko uyu murenge mu myaka ishize byagaragaraga ko wari umwe mu ndiri z’abahungabanyaga umutekano w’igihugu batera ibisasu, ariko ubu bakaba bameze neza nkuko bitangazwa n’abamwe mubo twaganiriye barimo Uwamahoro Leocadie na mugenziwe Nduwimana.

Uyu mugabo n’umugore bavuga ko bari barazengerejwe n’abacengezi banyuraga ku cyambu cy’umugezi wa Rusizi bakaza kubuza abaturage umutekano ariko kubera ubuyobozi bwiza bwababereye maso ubu ngo bashobora gukora amanywa n’ijoro ntacyo bikanga.

Abaturage bashingiye kuri uwo mutekano beretse abayobozi banyuranye ibikorwa bakesha ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitoki bakura ku ntoki za kijyambere bamaze kwiterera, n’ibindi bihingwa binyuranye, banerekana ibikomoka ku bworozi bigejejeho ndetse n’ubuki bwiza bw’umwimerere bukomoka ku buvumvu bwabo, dore ko uyu murenge urwangwamo n’abavumvu batari bake, ibindi bigejejeho babigaragaza mu mbyino, imivugo n’ibindi.

Senateri Mushinzimana Appolinaire (iburyo) n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nzahaha Nyirangendahimana Mathilde basoma ku ntango.
Senateri Mushinzimana Appolinaire (iburyo) n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha Nyirangendahimana Mathilde basoma ku ntango.

Muri uwo muganura w’imihigo hanahembwe indashyikirwa mu nzego zose z’ubuzima bw’uwo murenge aho abagera kuri 26 bahawe ibyemezo by’ishimwe by’ubudashyikirwa haba mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima, umutekano n’ibindi byatumye uyu murenge uza mu myanya y’imbere mu kumurika imihigo y’umwaka ushize, ibyo bikaba byaragendanaga no gusoma ku nzoga y’imihigo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Léoncie, yashimiye abaturage b’umurenge wa Nzahaha intambwe bagezeho mu iterambere n’uburyo berekana mu ruhame umusaruro uturuka ku mbaraga no ku bufatanye bwabo, abasaba kutazatezuka ku guhuriza imbaraga hamwe hagamijwe kugera no ku bindi batarageraho mu iterambere kandi ko Akarere ka Rusizi kazakomeza kubibashyigikiramo.

Senateri Mushinzimana Appolinaire na we wari wifatanije n’abo baturage muri uwo muganura w’abahizi nk’umuturage w’uwo murenge, yababwiye ko igitumye bishimira ibyo bagezeho ari umutekano usesuye bafite, abasaba gukomeza kubungabunga ibyo bageraho no gukomeza gutahiriza umugozi umwe bagamije kugera no ku birenze ibyo bafite.

Senateur Mushinzimana Appolinaire(uwa 3 uturutse i bumoso) n'abandi bayobozi bashimishijwe n'ibimaze kugerwaho n'abatuye umurenge wa Nzahaha.
Senateur Mushinzimana Appolinaire(uwa 3 uturutse i bumoso) n’abandi bayobozi bashimishijwe n’ibimaze kugerwaho n’abatuye umurenge wa Nzahaha.

Madame Nyirangendahimana Mathilde uyobora umurenge wa Nzahaha yavuze ko iyi ari inshuro ya kane mu murenge wabo bizihizab uyu munsi, kikaba ari igitekerezo cyabaturutsemo bo ubwabo n’abafatanyabikorwa mu iterambere ryabo, aboneraho gusaba abatuye uyu murenge gukomeza gukora cyane kugira ngo ubutaha bazamurikire abayobozi ibirenze ibyo bamuritse ubu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gitambi Natwe Nitwedutahiwe Umwaka Utaha Kumuganura

Joel yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka