Bugesera: Umurundi afunzwe akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 11

Umurundi witwa Hakizimana Issa w’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko.

Hakizimana ngo yafashwe mpiri n’ababyeyi b’uwo mwana arimo kumusambanya mu mudugudu wa Gakamba mu kagari ka Gakamba mu murenge wa Mayange nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois.

Yagize ati “uyu murundi akaba yarasanzwe akora akazi gatandukanye karimo ako mu rugo ndetse n’ako guhinga, ariko kubera ukuntu yaramenyeranye n’uriya mwana byatumye amushukashuka akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu kuko bari basigaranye wenyine mu rugo”.

Nkurunziza Francois asaba ababyeyi kutizera abakozi basigira abana babo ko bagomba kugira ubushishozi bwinshi ku bo basigira abana babo.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ivuga ko Hakizimana Issa agitabwa muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/07/2014 yiyemereraga icyaha ndetse akanavuga ko atari ubwa mbere abikora, ariko ko nyuma yo kugezwa mu bushinjacyaha yahakanye icyaha aho avuga ko bamubeshyera.

Hagati aho uyu mwana yahise ajyanwa gukorerwa isuzuma na muganga mu bitaro bikuru by’ADEPR Nyamata. Ikindi uwo mwana ngo yabashije kuvuga ko uwo musore yabimukoreshaga kenshi ngo cyane cyane bicaye ku ntebe.

Gusambanya umwana bihanisha igihano cyo gufungwa imyaka 25 naho mu gihe uwamusambanyije yamuteye indwara idakira agahanishwa gufungwa burundu y’umwihariko nk’uko biteganywa n’amategeko ahana mu Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka