Rusizi: Abaslamu barasabwa kudasubira mu ngeso mbi nyuma y’igisibo

Abasilamu bo mu karere ka Rusizi barasabwa gukomeza kurangwa n’ibikorwa cy’urukundo nk’ibyagiye bibarangwaho mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan; nk’uko byagarutsweho ku munsi mukuru wa Eid Fitri wabaye tariki 28/07/2014.

Ibi babisabwe n’umuyobozi wungirije w’abasilamu mu Karere ka Rusizi, Nsengiyumva Djumapili, abasaba kurushaho kubaha Imana, bitandukanya n’ikibi icya ricyo cyose cyaberekeza mu nzira yo gukora ibyaha.

Umuhango wo gusoza igisibo cya Ramadhan waranzwe n’ijambo umuyobozi wabo yavugaga rigira riti “Allah Akbar” abandi nabo bakabisubiramo batyo bisobanura ngo Imana niyo nkuru kandi niyo ikwiye gushimwa.

Abayisilamu bo mu karere ka Rusizi mu byishimo byo gusoza igisibo cya Ramadhan.
Abayisilamu bo mu karere ka Rusizi mu byishimo byo gusoza igisibo cya Ramadhan.

Nyuma y’iryo sengesho umuyobozi w’idini ya Isilamu wungirije muri aka karere Nsengiyumva Djumapili yavuze ko kandi umuyisiramu ukora icyaha muri iki gihe cyangwa umunsi nk’uyu wo gusoza igisibo ngo agereranywa n’uwagikoze ku munsi w’iperuka aha akaba yongeye kongera kubingingira kubyirinda aho kandi yanavuze ko ibikorwa by’urukundo bagaragaje mu gihe cy’igisibo bitagomba kurangirira aha ko ahubwo bigomba gukomeza no mu bihe bizaza.

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Islamu batuye mu mujyi wa Kamembe baravuga ko bishimiye ituze n’umutekano ndetse n’ubusabane bwabaranze mu gisibo nkuko bisobanurwa na Kagabo Maulidi ndetse na mugenziw e Uwineza Salama.

Abagore b'abayisilamu nabo bishimiye gusoza igisibo.
Abagore b’abayisilamu nabo bishimiye gusoza igisibo.

Igisibo cy’abayisilamu gikorwa mu kwezi kwa Ramadhan akaba ari ukwezi kwa cyenda mu ngengabihe y’umwaka w’abayisilamu akaba ariho n’Intumwa y’Imana Mouhamad abayisiramu bemera yahawe ubutumwa n’Imana ibunyujije mu gitabo gikubiyemo imyizerere yabo cya Qu’Oran ari nacyo muyoboro w’imyemerere ya Islamu.

Umujyi wa w’akarere ka Rusizi ugizwe n’igice kinini cy’abayoboke b’idini ya Islamu aho ku munsi wa Eid Fitri usanga abenshi aribo biganje muri uyu mujyi kandi baka bagiranye ubusabane n’abandi bantu bose bifuza gusangira nabo kuko ngo badashingira ku banyedini ryabo ku munsi nk’uyu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ukuntu aba bavandimwe bacu bitwara mu gisibo ariko bagiye bakomeza buri munsi ni ukuri baba isoko y’amahoro ndetse banagira uruhare mukurwanya amakimbirane.

Dada yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka