Rayon Sport yatsinze Virunga 2-0 mu mukino wo kwitegura CECAFA

Ikipe ya Rayon Sport irimo kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ izabera mu Rwanda kuva tariki 8/8/2014, yakinnye umukino wa gicuti na Virunga FC y’i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, maze Rayon Sport iyitsinda ibitego 2-0.

Uwo mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 27/07/2014 wari ku rwego rwo hasi, igitego cya mbere cya Rayon Sport cyatsinzwe na Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ ku munota wa 41 nyuma yo gusatira n’amahirwe menshi Rayon Sport yari yabonye ariko ntabyanzwe umusaruro.

Igitego cya kabiri cyabonetse umukino ugiye kurangira gitsinzwe na Rutahizamu w’umunya Uganda Samson Jakeshi umaze umwaka muri Rayon Sport ariko akaba ari nta kintu kinini yafashije iyo kipe, ndetse akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi bashobora kurekurwa na Rayon Sport bakaba bajya kwishakira andi makipe.

Jean François Losciuto wasinye umwaka umwe avuga ko kubera abakinnyi bagitatanye ataremenye neza isura y'ikipe ye mbere yo gukina CECAFA.
Jean François Losciuto wasinye umwaka umwe avuga ko kubera abakinnyi bagitatanye ataremenye neza isura y’ikipe ye mbere yo gukina CECAFA.

Muri uwo mukino wagaragayemo abakinnyi b’abasimbura ndetse n’abakina mu ikipe ntoya (Junior), dore ko bamwe mu bakinnyi bakuru bari mu ikipe y’igihugu imaze iminsi muri Gabon, abandi bakaba bataragaruka mu myitozo, abandi bari mu biganiro n’ubuyobozi bw’ikipe mu rwego rwo kongera amasezerano.

Umutoza wa Rayon Sport, Jean François Losciuto, ukomoka mu Bubiligi wari utoje umukino we wa mbere nyuma y’imyotozo yari amaze icyumweru akoresha ikipe ye, yavuze ko abakinnyi yakoresheje muri uwo mukino bagerageje kumvira amabwiriza ye bituma batsinda ariko ngo aracyabura abakinnyi basatira banyuze ku mpande ndetse na myugariro uzajya afasha ku ruhande rw’inyuma.

Jean François Losciuto avuga ko abandi bakina bari mu ikipe y’igihugu nibagaruka aribwo azamenya neza muri rusange ikipe afite, akazaba aribwo ategura neza imikino ya CECAFA igomba gutangira tariki 8/8/2014 ikipe atoza ikina na Young Africans yo muri Tanzania.

Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2013, irifuza abakinnyi bakomeye bazayifasha.
Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2013, irifuza abakinnyi bakomeye bazayifasha.

Mbere yo gukina CECAFA, Rayon Sport yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka, mu mpera z’icyi cyumweru irateganya gukina imikino ya gicuti n’imwe mu makipe yo muri Uganda itarashyirwa ahagaragara ndetse na Police FC, imwe mu makipe atatu azaba ahagarariye u Rwanda muri iyo mikino ya CECAFA.

Rayon Sport irimo gushaka kwegukana igikombe cya CECAFA ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, nyuma ya 1998 ubwo yacyegukanaga igikuye muri Zanzibar, ikaba ari nayo nshingano ya mbere ubuyobozi bwa Rayon Sport bwahaye umutoza Jean François Losciuto ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe wo gutoza iyo kipe ifite icyicaro i Nyanza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka