Rubavu: Abasilamu bashima ubuyobozi bwabahaye agaciro

Ubwo abayislamu bo mu mujyi wa Gisenyi bizihizaga umunsi mukuru wa Eid El Fitr kuri uyu wa 28/07/2014 bahuriye kuri Stade Umuganda ahabereye amasengesho, bashima ubuyobozi bw’igihugu bwahaye abasilamu bo mu Rwanda agaciro.

Shehe Iyakaremye Ahmed ukuriye abasilamu mu karere ka Rubavu avuga ko mbere ya Jenoside idina ya Islamu yafatwaga nk’ubwoko bwa kane nubwo butandikwaga mu irangamuntu, akavuga ko abasilamu kubera guhezwa batitabiriye kwiga kuko n’abigaga batahabwaga akazi keza mu nzego za Leta, ashima ko ubu abana b’abaslamu biga bakabona imirimo ndetse bagakora bakiteza imbere nk’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Shehe Bahame Hassan, avuga ko amateka y’u Rwanda atari yarigeze aha umuslamu agaciro nkuko nta bayobozi b’abaslamu bari baragaragaye mu nzego zo hejuru, nyamara ngo Leta y’Ubumwe niyo yatangiye guha abaslamu agaciro haboneka abaminisitiri, Ambasaderi n’abayobozi b’uturere ibintu bitari byarigeze bibaho.

Umuyobozi w'intara y'uburengerazuba (hagati) yifatanyije n'abaslamu mu karere ka Rubavu. Ibumoso ni umuyobozi w'akarere ka Rubavu.
Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba (hagati) yifatanyije n’abaslamu mu karere ka Rubavu. Ibumoso ni umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Kuba abaslamu bahabwa agaciro, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Cartas, avuga ko bishingira ku miyobore myiza y’u Rwanda aho buri wese ahabwa uburenganzira bwo gukora kwiga no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye.

Asobanura impamvu hari abaslamu badafite amazina y’abanyarwanda ahubwo bakagira amazina yo hanze, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yavuze ko biterwa n’uburyo bari bafashwe mu gihugu kugera aho bumva ko igihugu atari icyabo bagafata amazina y’igiswahili aho gufata amazina y’ikinyarwanda, cyakora ubu ngo batuwe umutwaro wari barabahetamishije ijosi bagenda bemye mu gihugu cyabo.

Zimwe mu nka zabagiwe mu ibagiro rya Rubavu ku munsi mukuru wa Eid El Fitr.
Zimwe mu nka zabagiwe mu ibagiro rya Rubavu ku munsi mukuru wa Eid El Fitr.

Abaslam bo mu karere ka Rubavu bashoshe igisibo nyuma yo gukora ibikorwa by’urukundo aho bagiye basura abarwanyi, ndetse hakaba harakusanyijwe inkunga yo gufasha abagororwa bari muri gereza ya Nyakiriba ahatanzwe imyambaro n’ibiribwa.

Kuri uyu munsi mukuru wa Eid El Fitr kandi ibagiro ry’akarere ka Rubavu ryaciye agahigo ko kubaga inka nyinshi kuko habazwe inka 155 n’ihene 30 ziyongera ku nka 120 zabazwe ku munsi ubanziriza Eid El Fitr. Ubusanzwe ngo babaga inka ijana ku munsi; nk’uko byatangajwe n’umukozi w’ibagiro rya Rubavu, Twahirwa Janvier.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erga ni leta y’ubumwe , ni leta ybanyarwanda bose ntawe irobanuye ibyo irabivuga kandi kabishyira mubikorwa , kuyishima b=nibyo ni ubwo ari inshingano zayo, ariko kuyishima kwanyako ni ugushyira mubkorwa ibyiza idusaba gukora , aribyo gukora cyane ndetse no kwihesha agaciro dutahiriza umugozi umwe mu rwego rwo gusigasira ibyiza tumaze kwiyubakira

karenzi yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

ubyobozi dufite ubu ntiburobanura abantu ku masura, ku madini ndtese no ku moko. bwimurijr imbere ubumwe kandi turabushimira ibi

bahame yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka