Gisagara: Kugaburira abanyeshuri bo mu burezi bw’ibanze haracyarimo imbogamizi

Abanyeshuri bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bo mu karere ka Gisagara, baratangaza ko gahunda yo kubagaburira ku ishuri n’ubwo ari nziza ikigaragaramo ibibazo, aho bitoroshye kuri bose kubona amafaranga batumwa kugirango babashe kurya bitewe n’uko n’ubusanzwe aya mashuri yigamo abana benshi baturuka mu miryango ifite ubushobozi buke.

Abiga muri Ecole Secondaire de Save bavuga ko iyi gahunda ari nziza cyane ko yaje ikenewe mu myigire yabo ndetse bakanavuga ko babona hari icyahindutse mu myigire yabo bivuye kuri iyi gahunda.

N’ubwo ariko aba banyeshuri bavuga ko iyi gahunda ari nziza, banavuga ko ikirimo imbogamizi kuko ubushobozi bw’ababyeyi ku banyeshuri benshi ari buke bityo kubona amafaranga yongeweho bikaba ari ikibazo ndetse ku bw’izo mpamvu bakaba batarabasha kugaburirwa uko bikwiye kuko kuri ubu bahabwa igikoma gusa, bamwe bakavuga ko kidahagije.

Ndagijimana Eric umwe muri aba banyeshuri ati “Ni byiza ko dusigaye tugaburirwa ku ishuri, gusa kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi duhabwa igikoma gusa, jye rero simbishima numva byaba byiza tugauriwe ibiryo”.

Bamwe mu babyeyi nabo bavuga ko ari byiza ariko ko nta mafaranga bazajya babona bitewe n’uko nta bushobozi bafite, bagasaba ko ubuyobozi bw’akarere bwabafasha nk’uko Nyiramana Agnes umwe muri bo abivuga.

Abiga muri Ecole Secondaire de Save bahabwa igikoma gusa kuko ubushobozi bwo kubona ibiryo butaraboneka.
Abiga muri Ecole Secondaire de Save bahabwa igikoma gusa kuko ubushobozi bwo kubona ibiryo butaraboneka.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko koko iyi gahunda ikirimo imbogamizi bitewe n’ubukene bw’imiryango idafite ubushobozi, ariko kandi bukanavuga ko hari ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.

Ibi ni nabyo ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bugarukaho buvuga ko ababyeyi benshi batarumva agaciro k’iyi gahunda bityo kurekura amafaranga bikaba bitoroshye.

Mvukiyehe Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara avuga ko bateganya kuganira n’ababyeyi barerera muri aya mashuri mu rwego rwo kubafasha kumva neza iyi gahunda ariko kandi ko hatirengagizwa ko hari abafite ubushobozi buke basanzwe bafashwa kandi bakaba bazanakomeza gufashwa.

Ati “Murabizi ko gahunda yose iyo igitangira abantu batayumva kimwe ari nayo mpamvu duteganya kuyiganiraho n’ababyeyi tubasaba ko bakomeza guha agaciro uburere bw’abana babo ariko kandi ab’ubushobozi buke basanzwe bafashwa hazakomeza kubaho gahunda zibafasha kubona imirimo ibahemba bakikenura”.

Kugirango iyi gahunda ibashe gukorwa neza mu mashuri atandukanye abanyeshuri bagiye basabwa kuzana umusanzu w’amafaranga runaka buri kwezi cyangwa buri gihembe, abo muri iyi Ecole secondaire de Save basabwa buri munyeshuri kujya atanga amafaranga 3500 buri gihembwe azabafasha kujya bahabwa ifunguro rya buri saa sita mu minsi yose yo kwiga.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka