U Rwanda nta wundi turusiganya - Murenzi Abdallah

Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi wabaye tariki 26/07/2014 umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah yabwiye abari muri uyu muganda ko bagomba kwita ku iterambere ry’igihugu ngo kuko nta wundi rireba usibye Abanyarwanda ubwabo.

Ibi umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabivuza agaya abantu batabonetse muri uyu muganda kandi ari nta mpamvu ngo akenshi baba basigaye mu ngo zabo baryamye. Asobanura agaciro k’igikorwa cy’umuganda muri rusange yasobanuye ko ibikorwa byawo aho biva bikagera bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “ U Rwanda nta wundi muntu turusiganya ahubwo Abanyarwanda ubwacu nitwe tugomba gushakishiriza hamwe ibyatuma rutera imbere kandi buri wese abigizemo uruhare”.

Murenzi Abdallah yakomeje avuga ko iyo umuntu afite ikintu atibonamo neza ngo akigire icye ariho ahera asiganya abandi kugikora ariko u Rwanda yagaragaje ko ntawe tugomba kurusiganya.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Abasiba umuganda nta mpamvu ifatika bagize abo tubite ibigwari kuko ntibashaka kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo”.

Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza yifashishije urugero rw’icyari cy’inyoni yavuze ko cyubakwa gahoro gahoro kugeza ubwo cyuzuriye. Ati: “Buri wese agiye azana uruhare rwe mu kubaka u Rwanda twarugeza ahantu heza cyane kuko tubifitiye ubushobozi”.

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah (wambaye bote) yifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah (wambaye bote) yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda.

Atanga inama ku bantu b’ingeri zitandukanye bari muri uyu muganda yanaboneyeho kubasaba kwirinda inzoga zitemewe n’amategeko benshi bita ibikwangari avuga ko uwo zagize imbata atagira icyo yigezaho kandi ubwe ngo zimushora mu bikorwa nawe atatekerejeho neza.

Yavuze ko uwagizwe imbata n’izi nzoga zitemewe zigenda ziboneka hirya no hino mu cyaro adatinya kwica umugore we cyangwa umugore akica umugabo we ndetse n’abavandimwe ugasanga nabo bamaranye.

Ibi yabitanzeho urugero atangaza ko mu kagali ka Rwesero ari naho uyu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2014 wakorewe ku rwego rw’Akarere ka Nyanza mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 25/07/2014 umusore w’imyaka 30 yishe mukuru we amukebye ijosi.

Ngo uwasaritswe n’izi nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge usanga nawe ubwe ubuzima bugenda bumuca mu myanya y’intoki amaso akamuva mu mutwe ngo ntabe agishoboye kwiyitaho nk’uko bikwiye umuntu muzima.

Abaturage bari muri uyu muganda bishimiye igikorwa bawukozemo cyo guhinga aho bazashyira ubusitani bw’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi Muri Mata 1994 rwamaze kubakwa muri aka karere ka Nyanza.

Uyu muganda rusange wakorewe mu kagali ka Rwesero imirimo y’amaboko abawitabiriye bakoze yahawe agaciro kagera hafi kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bamwe mu bagize komite yawuteguye babitangaje nyuma yo kuwusoza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u Rwanda ni u rwanjye ni urwawe , ninjye nawe tugize u Rwanda ni urekure uzamenyeko igice kinini cyu Rwanda ugihungabanyije , gutahiriza umugozi umwe nicyo kizagira iki gihugu uko tukifuza bitabye ibyo ntibizatworohera

kalisa yanditse ku itariki ya: 28-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka