Dj Pius wo mu itsinda Two4Real n’umugore we Ange bibarutse imfura yabo

Umuhanzi akaba n’umu Dj, Rukabuza Pius, uzwi nka “Dj Pius” wamenyekanye cyane mu itsinda rya Two4Real rizwi ku ndirimbo “Imitobe” isa neza na “Kanda amazi”, we n’umugore we Ange Umulisa bibarutse umwana wabo w’imfura bise Abriel.

Ange Umulisa n’umugabo we Dj Pius ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki 25/7/2014 ahagana ku isaha ya saa kumi n’iminota 25 nibwo bibarutse umwana wabo w’umuhungu bise Abriel nk’uko byagaragaye kuri Instagram byanditsweho na Dj Pius.

Abriel amaze kuvuka.
Abriel amaze kuvuka.

Aba bombi bambikanye impeta ku wa gatandatu tariki ya 8.3.2014 bakaba aria bantu bazwiho uburebure cyane ko bombi barengeje metero 2 bakaba kandi banazwi cyane mu gisata cy’imyidagaduro.

Ange Umulisa yamenyekanye cyane hano mu Rwanda nk’umunyamakuru kuri television y’u Rwanda mu kiganiro “Showtime” ndetse no mu biganiro bya Airtel akaba kandi ari na Mc (Umushyushyabirori).

Ange na Pius umugabo we.
Ange na Pius umugabo we.

Umwana wabo yavukanye ibiro avuka afite ibiro 4.280 akaba afite uburebure bwa cm57 nk’uko byatangajwe na Dj Pius binyujije kuri Instagram.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ange nu mugabowe pius frm two 4real basubireyo namahwa kandi bonke botse batama

JAY P FRM NKE yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Waouh! Bara

Test yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

congratulation.welcome baby.

jojo yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka