Abanyeshuri biga muri INATEK barihiye ubwisungane mu kwivuza abacitse ku icumu

Umuryango uhuza abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi,ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo(INATEK S.U),barihiye ubwisungane mu kwivuza abacitse ku icumu rya Jenoside yakoreye Abatutsi mu 1994 batuye mu murenge wa Kibungo.

Abarihiwe ubwisungane mu kwivuza ni abantu 50 barimu icumi muri buri kagali kagize uyu murenge wa Kibungo uherereyemo iri shuri rya INATEK.

Abahawe mutuweri bashimye icyo gikorwa bavuga kibakomeza.
Abahawe mutuweri bashimye icyo gikorwa bavuga kibakomeza.

Abahawe ubwisungane mu kwivuza bashimye cyane icyo gikorwa maze bavuga ko bashimishijwe n’intambwe urubyiruko rurigutera rwubaka igihugu kandi runafasha abashegeshwe na Jenoside yakorewe abatutsi, urubyiruko rwagizemo uruhare ari rwinshi.

Ngutegure Collette,umwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza yavuze ko bashimishijwe n’iyo nkunga bagashima cyane ishuri rya INATEK n’abanyeshuri bigamo babatekereje.

Yagize ati” Ibi bitwereka ko tutari twenyine ngo twihebe kuko hari abantu batuzirikana mubibazo twahuye nabyo bya Jenoside yadusize iheruheru. Kuba baduhaye ubwishingizi mu kwivuza ni ikintu gikomeye kuko icyo umuntu yakora cyose agikora ari muzima.”

Abantu 50 niba bahawe ubu bwisungane mu kwivuza na INATEK student Union.
Abantu 50 niba bahawe ubu bwisungane mu kwivuza na INATEK student Union.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba INATEK batanze iyi nkunga,Nyakanimba Damascene Radislas,yavuze ko batekereje icyo gikorwa bagamije kuba bagira igikorwa bakorera abantu baturiye kamunuza ya INATEK.

Yabisobanuye avuga ati”Twabatekereje ngo tubatangire mituweri kuko muri byose burya ntacyo yakora adafite ubuzima.Niyo mpamvu ariho twahereye tubatangira mutuweri byumwihariko bacitse ku icumu batishoboye.Dushimishijwe nuburyo cyakiriwe nabagenerwabikorwa”

Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri INATEK akaba ari nawe ushinzwe ibibazo byabo, Ngarambe Laurent,yavuze ko INATEK itigisha amasomo gusa ,ahubwo ko banatoza abanyeshuri umuco mwiza wo gufatanya no gufasha.

Uwaje uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa Kibungo akaba umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kibungo, Muhirwa Celestin Mu ijambo rye yashimye cyane ko aba banyeshuri barebye kure bagahera kugikenewe kandi cy’ingenzi cyo kubaha mutuweri.

Yavuze ati” Ushobora kwibwira ngo ni ikintu cyoroheje nyamara ariko Icyo twakora cyose ntacyo twageraho ubuzima budasigasiwe. Mukijije ubuzima bw’abantu benshi,ndabashimiye byimazeyo.”

Abahawe iyi nkunga y’ubwisungane mu kwivuza ni abatoranijwe n’inzego za “IBUKA” mu tugani zikurikije abatishoboye bayikeneye kurusha abandi.Abanyeshuri bo muri INATEK si ubwambere bagaragaye mu bikorwa byo gufasha abaturage kuko bagaragara mu bikorwa bitandukanye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka