Karongi: Abajyanama b’ubuzima b’ubworozi bahawe yo guca magendu mu buvuzi bw’amatungo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyikirije abajyanama b’ubworozi bo mu mirenge itanu yo mu Karere ka Karongi ibikoresho bizabafasha mu murimo wabo wo guteza imbere ubworozi aho batuye by’umwihariko, banafasha abandi borozi mu buvuzi bw’ibanze bw’amatungo mu rwego rwo guca ubuvuzi budasobanutse bw’amatungo.

Ubwo yabashyirizaga ibikoresho bazajya bifashisha kuwa kane tariki 24/7/2014, Dr Mwenedata Jean Claude, ushinzwe Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RAB, yibukije abo bajyanama b’ubworozi ko bagomba guhora bazirikana intego bahawe yo kuba intumwa mu bandi borozi bakabagira inama mu buzima bwabo bwa buri munso mu bworozi bakora.

Abajyanama b'ubworozi bamaze guhabwa ibikoresho bizabafasha mu kazi kabo harimo n'amagare.
Abajyanama b’ubworozi bamaze guhabwa ibikoresho bizabafasha mu kazi kabo harimo n’amagare.

Yagize ati “Ibi bikoresho n’amahugurwa mwahawe ni nk’urumuri muhawe rugomba kumurikira abandi borozi. Ntawe ukwiye rero kugenda ngo aruzimye.”

Aba bajyanama b’ubworozi ngo bari basanzwe ari aborozi ariko ngo bakaba baratoranyijwe na bagenzi babo noneho RAB ibaha amahugurwa y’ibanze yo gukurikirana ubuzima bw’amatungo ndetse no kuba bakorera itungo rirwaye ubuvuzi bw’ibanze.

Zimwe mu nshingano bahawe hakaba harimo gukora akazi k’ubujyanama bw’ubuzima bw’amatungo mu tugari baturukamo, gukurikiranira hafi gahunda yo gufuhirira amatungo no kurwanya isazi yemejwe n’aborozi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kimwe n’imikoresherezi y’imiti irwanya indwara ziterwa n’uburondwe n’amasazi ndetse no guhugura aborozi ku bworozi bwa kijyambere.

Aba bajyanama b’ubworozi ngo ni n’umuyoboro kandi w’amakuru n’amabwiriza biturutse muri RAB kugira ngo ihererekanyamakuru hagati y’aborozi na RAB ryihute.

Cyakora Umukozi wa RAB ushinzwe gukurikirana indwara z’ibyerezo, Mwenedata Jean Claude, akaba yabibibukije ko batagiye gusimbura abaveterinieri bari basanzweho.

Yagize ati “Mumenye ko mutagiye gusimbura abaveterineri ahubwo veterineri abonye imbaraga kandi namwe mukibuka ko mu mahugurwa y’igihe gito mwahuguwemo mutabonye ubumenyi bwose bujyanye n’iby’ubworozi.”
Mu gihe aka kazi abajyanama b’ubworozi bahawe ari akazi k’ubukorerabushake, bivuze ko umworozi bahaye serivisi nta kiguzi bagomba kumwaka, RAB ikaba ibibutsa ko utazubahiriza inshingano z’ijyanye n’amasezerano bafitanye izamwaka ibikoresho yahawe agasimbuzwa undi ushobora kuzubahiriza.

Mu bikoresho bahawe hakaba harimo urushinge (Seringue+aiguilles), icyuma gikona inka ihene n’intama,icyuma gikata inzara, igikoresho gikata amahembe, igikoresho gitanga umuti w’inzoka w’amazi, icyuma gitanga ibinini by’inzoka,umugozi upima ibiro by’itungo, igikoresho gipima umuriro w’itungo ndetse n’amagare.
Mushinzimana Yohana, Umujyanama w’ubworozi wo mu Murenge waTwumba mu Kagari ka Gitabura avuga ko amasomo bahawe n’ibikoresho bahawe bafite icyizere ko bizazana impinduka mu bworozi bakoranga ndetse no ku borozi bwo mu tugari bakoreramo.

Yagize ati “Ubundi wasanganga bavura amatungo mu buryo budakwiye ariko ubu tugiye tubibafashamo tunabigire inama.” Mushinzimana akaba avuga ko kimwe mu bintu byakorwaga nabi ari nko gukura inka amahambe ariko ubu ngo bakaba bagiye kubishyiramo imbaraga bigakorwa neza.

Kugeza ubu abajyanama b’ubworozi bahawe ibikoresho bagera kuri cumi barindwi bakaba ari abo mu mirenge ya Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba. Cyakora RAB ngo ikaba iteganya ko bazongerwa nibura buri kagari kakagira ko mu Karere ka Karongi kakagira abajyana b’ubworozi babiri.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka