Nyamasheke: Abahinzi basabwe kwitabira gahunda yiswe Kwigira

Abahinzi batuye mu mirenge ya Shangi, Nyabitekeri na Bushenge mu karere ka Nyamasheke barasabwa kwitabira gahunda nshya mu buhinzi yitwa Kwigira, izatuma umusaruro uba mwinshi ariko kandi abaturage bagafatanya mu buryo bumvikanyeho kubona igihingwa gishobora kubabera cyiza kandi kikabaha umusaruro ushimishije.

Munyankindi Vedaste ni umwe mu bamamazabuhinzi bari bitabiriye ibi biganiro n’abashinzwe ubuhinzi bakorera mu kigo cya RAB, avuga ko ari igihe cyo kugira ngo abahinzi bakorere hamwe babashe kwigurira inyongeramusaruro n’amafumbire bitume umusaruro wiyongera, akemeza ko iyi gahunda ije ari igisubizo ku buhinzi basanzwe bakora.

Yagize ati “iyi gahunda yo gufatanya mu bahinzi izatuma duhuza ubutaka dufite, tububyaze umusaruro dukoresha amafumbire bityo umusaruro wiyongere kurenza uko byakorwaga mbere”.

Vuguziga Jean Baptiste ashinzwe iterambere mu kagari ka Mataba mu murenge wa Shangi avuga ko iyi gahunda izabafasha kurushaho kwegera abahinzi, imbaraga z’abahinzi zijye hamwe kandi abahanga mu by’ubuhinzi bakomeze kubafasha bari hafi yabo bibafashe, kuzamura umusaruro birenze uko byari mbere.

Abisobanura agira ati “abahinzi bafite imirima yegeranye bazajya bahura bahuze ubutaka, bihitiremo igihingwa bumva kiberanye n’umurima wabo hanyuma bagihinge, bakoreshe uburyo bugezweho nk’amafumbire, ubundi umusaruro wiyongere, bitandukanye n’uko mbere byakorerwaga mu mudugudu atari abahinzi ubwabo babyiyumvikaniyeho”.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yasabye abahinzi gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe muri gahunda yo kwigira mu buhinzi.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abahinzi gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe muri gahunda yo kwigira mu buhinzi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bahizi Charles yasabye abahinzi gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bakaba aba mbere mu gufasha abaturage basigaye mu rugo kwibona muri gahunda ya twigire, abahinzi bakava mu kubivuga mu magambo bakabishyira mu bikorwa.

Yagize ati “ibi ngibi bizadufasha kubyaza umusaruro urenze uwo twabonaga, mubigire ibyanyu kandi ntibivugwe mu magambo gusa ahubwo bijye mu bikorwa, ntibizabe ku mazina gusa ahubwo bizashyirwe mu bikorwa amatsinda akomere kandi abagirire akamaro”.

Abaturage bahawe ibi biganiro basaga 270 biganjemo abakuru b’imidugudu, abashinzwe kwamamaza ubuhinzi ndetse n’abashinzwe iterambere mu tugari dutandukanye tugize imirenge ya Shangi, Nyabitekeri na Bushenge.

Iyi ikaba ari gahunda ya Leta izafasha abahinzi guhuza ubutaka ku bushake bwabo bakihitiramo igihingwa bashobora guhinga bitewe n’uburyo kihera abashinzwe ubuhinzi bakaza babunganira, bikazatuma umusaruro wiyongera kurusha uwabonekaga mu guhuza ubutaka byari bisanzwe.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka