Musanze: Abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bahawe ibikoresho by’imyuga

Umushinga wita ku bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, Fair Children Youth Foundation (FCYF) ukorera mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, tariki 23/07/ 2014 washyikirije abana 9 ibikoresho by’imyuga bize bifite agaciro gasaga gato amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 257.

Aba bana 9 bari bamaze imyaka ine biga mu ishuri gusoma no kwandika, ururimi rw’amarenga, icyongereza ndetse n’imyuga ijyanye no kudoda, gukora amashusho, amashanyarazi n’amazi bahawe ibikoresho bitandukanye birimo ahanini imashini zidoda n’iziboha, ibikoresho by’amashanyarazi, imyambaro y’akazi byose bifite agaciro ka miliyoni imwe 1 n’ibihumbi 257 n’amafaranga 100.

Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa FCYF asobanura ko abo bana bazi imyuga bize, ibikoresho babahaye bizabafasha gushyira mu ngiro ibyo bize.

Umwe mu bana batavuga kandi utumva ashyikirizwa imashini iboha ifite agaciro k'ibihumbi 180.
Umwe mu bana batavuga kandi utumva ashyikirizwa imashini iboha ifite agaciro k’ibihumbi 180.

Agira ati: “Abana icyenda twahaye ibikoresho bari mu bana 41 twateguye rwose bari bashoboye kwigana n’abandi kandi bize imyuga neza bakora pratique hano tubona ko ari ngombwa ko tubaha ibikoresho kugira ngo bajye gukomeza kubikora”.

Umuyobozi wa FCYC yijeje ko abo bana basanzwe bigana n’abandi bana badafite ubumuga mu mashuri asanzwe, ibikoresho bahawe bitazatuma bahagarika ishuri ahubwo bazajya babikoresha nyuma y’amasomo n’igihe batize.

Rwirasira Samuel, ufite umwana warerereye muri iryo shuri, avuga ko yari afite imyumvire mibi ko umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntacyo ashoboye, none yasanze bafite ubushobozi nk’ubw’abandi.

Bimwe mu bikoresho byashyikirijwe abana bafite ubumuga byose bifite agaciro ka miliyoni 1 n'ibihumbi 257.
Bimwe mu bikoresho byashyikirijwe abana bafite ubumuga byose bifite agaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 257.

Ati: “Umwana ufite ubumuga ni umuntu kimwe n’abandi kandi afite imirimo kandi yakora, umwana baramuhamagara akajya kwesitara amashyanyarazi ku mazu y’abantu bakamuhemba akigurira umwambaro, mitiweli akigurira iki nta kintu na kimwe muguriye.. ni umwana muzima”.

Ikigo Fair Children Youth Foundation (FCYF) gifite ubushobozi buke bwo kwakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Musanze kuko mu bana 845 babaruwe muri uyu mwaka, bitewe n’ubushobozi buke bafashe gusa abana 47, basaba ko ikigo cyakwagurwa kikagira ubushobozi bwisumbuyeho.

Abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva barererwa mu kigo Fair Children Youth Foundation (FCYF).
Abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva barererwa mu kigo Fair Children Youth Foundation (FCYF).

Mukanyemazi Adele wari uhagarariye Akarere ka Musanze yizeza ko bazakora ubuvugizi bushoboka bwose kugira ngo cyagurwe, yakomeje avuga ko bafatanyije n’umushinga wa FCYC barimo gushaka uko bahugura abarimu ku bijyanye n’ururimi rw’amarenga kugira ngo babashe no kwita ku bana bafite ubumuga biga.

Ikigo cya FCYF cyatangiranye abana batanu muri 2008 none uyu munsi gifite abana 150 abarimu n’abakozi 13 bakurikirana abo bana umunsi ku wundi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwiteka abahe Umugisha kandi ni mukomereze aho.arega nta wundi uzubakaU Rwanda ni Benecyo nidushyira hamwe

maru yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

ntureba se ahubwo, ibi bikorwa by’abagiraneza nkibi ni byiza cyane kandi Imana ijye iha umugisha aba baba babiteguye

akimana yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

ni abana nkabandi kati igihe bitaweho ni beza kandi cyane mubyo babashije gukora , aba abana bitabweho byumwihariko

manzi yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka