Burera: Ubwato bwarohamye mu gishanga cya Rugezi abanyeshuri babiri bahita bapfa

Mu ma saa tanu zo ku wa kane tariki ya 24/07/2014 ubwato bw’ingashya bwari burimo abanyeshuri 14 bari bagiye mu biruhuko ndetse n’umugore umwe wari uhetse umwana, bwarohamye mu gishanga cya Rugezi giherereye mu karere ka Burera, maze abanyeshuri babiri bahita bapfa.

Abandi batanu nabo bari bari muri ubwo bwato bagize ikibazo bajyanwa kuvurwa mu bitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera, naho abandi barindwi ntibagira icyo baba bajya mu miryango yabo. Umusare wari ubatwaye we ari mu maboko ya Polisi.

Ubu bwato bwarohamiye mu kagari ka Rwambogo, mu murenge wa Gatebe, ubwo bwari bukimara guhaguruka ku cyambu kitwa Murambo. Ngo bushobora kuba bwarohamye kubera ko bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatebe, Munyarubibi Jean Pierre, abisobanura.

Agira ati “…hanyuma bambutse, ntabwo bari bakagiye nka metero zirenga 10, bambuka berekeza mu murenge wa Ruhunde, hanyuma ubwato buza kwiyubikamo, ubwo n’abarimo bose bagwamo”.

Akomeza avuga ko abo banyeshuri babiri, umuhungu n’umukobwa bitabye Imana, bose bigaga ku kigo cy’amashuri cya APAPEDUC Bungwe giherereye mu karere ka Burera.

Umuhungu yitwa Nsengiyaremye Patrick, wari ufite imyaka 19 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa gatanu MCB, akaba akomoka mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera.

Naho umukobwa we yitwa Nyirahatangimana Agathe, wari ufite imyaka 20 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa gatanu MEG, akaba akomoka mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera.

Munyarubibi akomeza avuga ko abanyeshuri bari bari muri ubwo bwato bose bari biganjemo abiga mu kigo cy’amashuri cya APAPEDUC Bungwe. Bose bakaba bari bagiye mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2014.

Urebeye kure igishanga cya Rugezi ubona nta mazi arimo nyamara munsi ni amazi gusa.
Urebeye kure igishanga cya Rugezi ubona nta mazi arimo nyamara munsi ni amazi gusa.

Nyuma y’ubutabazi bakoresheje inama abaturage bababuza kongera kunyuza ubwato mu gishanga cya Rugezi kugeza igihe bazabonera andi mabwiriza; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatebe.

Mu rwego rwo kubungabunga igishanga cya Rugezi, abaturage bagituriye babujijwe kugicamo inzira, yaba iy’amaguru cyangwa se iy’ubwato. Ariko kubera imiterere y’imirenge batuyemo bahitamo guca mu Rugezi kuko ariyo nzira ya bugufi.

Imiterere y’igishanga cya Rugezi

Mu gishanga cya Rugezi hororerwamo inyoni z’ubwoko bwinshi zirimo imisambi. Harimo kandi inyoni zitwa “Incencebere” zitaboneka ahandi ku isi uretse muri icyo gishanga. Ibyo bituma ba mukerarugendo batandukanye baza kugisura.

Munsi y’icyo gishanga kandi habamo amazi menshi. Ayo mazi niyo abyara urusumo (Chute) ruri mu murenge wa Butaro, rubyara amashanyarazi acanira ibice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda.

Iyo umuntu arebera kure icyo gishanga abona nta mazi arangwamo kubera ko haba hagaragara ibyatsi gusa ariko hari igice cy’icyo gishanga kigaragaramo amazi hejuru kuburyo hanyuramo ubwato.

Ayo mazi ava mu Rugezi, akanyura ku rusumo, niyo ajya mu kiyaga cya Burera, akava mu kiyaga cya Burera ajya mu kiyaga cya Ruhondo anyuze kuri Ntaruka ahari urugomero rw’amashanyarazi acanira igice kinini cy’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Uganda.

Ayo mazi yo mu kiyaga cya Ruhondo, asohokera mu mugezi wa Mukungwa, ukomeza mu mugezi wa Nyabarongo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

YOO ABO BANYESHURI IMANA IBAKIRE MU BAYO. GUSA IGISHANGA CYA RUGEZI GIKWIYE KWITABWAHO BYABA NA NGOMBWA HAGASHYIRWAHO AHANTU HEMEWE HAJYA HANYURA BAGENZI. BITABAYE KIRAKOMEZA KUDUTWARA ABANTU.

UBARIJORO HIRWA PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

YOO ABO BANYESHURI IMANA IBAKIRE MU BAYO. GUSA IGISHANGA CYA RUGEZI GIKWIYE KWITABWAHO BYABA NA NGOMBWA HAGASHYIRWAHO AHANTU HEMEWE HAJYA HANYURA BAGENZI. BITABAYE KIRAKOMEZA KUDUTWARA ABANTU.

UBARIJORO HIRWA PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka