Kamonyi: Hatangijwe umushinga wo gufasha abahinzi kongera agaciro k’umusaruro

Umushinga bise “Post Haverst and Agri-busness Project” (PASP) wa Ministeri y’ubuhinzi watangijwe mu karere ka Kamonyi ugamije gufasha abahinzi kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki, kugira ngo barusheho kongera umusaruro no kuwufata neza.

PASP izakorana n’amabanki ndetse n’ikigega cy’ingwate cya BDF, imishinga y’ubuhinzi izajya ihabwa ubwishingizi bwa 40% by’inguzanyo yatswe mu bigo by’imari; kandi ngo yakwishyurwa neza ya ngwate umuhinzi akayihabwa nk’inkunga; nk’uko Gasasira Janvier ukuriye uwo mushinga abitangaza.

Ngo intego y’umushinga ni ukongerera abahinzi amafaranga, ubuhinzi bakabugira ishoramari; abahinzi bagahingira isoko aho gushaka umusaruro wo kurya. Avuga ko hagiye hagaragara umusaruro utabyazwa inyungu, aho atanga urugero rw’ibishyimbo n’ibigori ahamya ko 10% by’umusaruro bipfa ubusa.

Uyu mushinga uzakorerwa mu turere 11 harimo n’aka Kamonyi, abahinzi baho bishimiye gukorana na wo kuko bajyaga bagira imbogamizi mu kubona inguzanyo. Ku bwa Nsengiyaremye Celestin, Perezida w’ihuriro ry’abahinzi b’imyumbati, ngo amabanki yatindaga gutanga inguzanyo kandi akabasaba guhita bishyura nyuma y’ukwezi kandi batarabona umusaruro bakuraho ubwishyu.

Umuyobozi w'umushinga Post Haverst and Agri-busness Project, Gasasira Janvier asobanura imikorere yawo.
Umuyobozi w’umushinga Post Haverst and Agri-busness Project, Gasasira Janvier asobanura imikorere yawo.

Habyarabatuma Phocas, Perezida wa Koperative “Ubumwe” y’abahinzi b’ibigori, avuga ko amenshi mu mabanki yanga guha inguzanyo abahinzi ku ngwate y’umusaruro kubera gutinya ko umusaruro wabura bitewe n’ibiza.

Ngo bishimiye ko batazongera kugira ikibazo cy’ingwate; bakaba bashobora kwaka inguzanyo z’amafaranga menshi, ku buryo bashyiraho inganda zitunganya umusaruro kuko ariho bakuramo inyungu nyinshi. Nk’ibigori babigurisha 200frw ariko ifu yabyo ikagura hagati ya 500frw na 600frw.

Uyu mushinga uzakorana n’abahinzi b’ishyimbo, imyumbati, ibigori, imboga n’imbuto, ibirayi ndetse n’amata. Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi, ushinzwe ubukungu n’iterambere, Uwineza Claudine, ahamya ko abahinzi bari bakeneye ubwunganizi ngo bahe agaciro umusaruro wabo kuko akenshi guhita bawushyira ku isoko nta nyungu bakuragamo.

Akomeza avuga ko ku mwero w’imyaka, ibiciro biba biri hasi kuko abenshi mu bahinzi baba bagurisha; hakaba n’ikibazo cy’abamamyi bayitwarira ku giciro gito; yamara gushira bakayibasubiza ihenze. Ngo mu gihe bazaba bakorana n’ibigo by’imari, bizabafasha kugira umuco n’ubushobozi bwo guhunika.

Iyi nama yitabiriwe n’abacungamutungo b’ibigo by’imari n’amabanki bikorera mu karere ka Kamonyi, maze basaba ko uretse ubwishingizi ku mafaranga, abahinzi bajya bafasha gukora no gushyira mu bikorwa imishinga bakira inguzanyo.

Uretse akarere ka Kamonyi, uyu mushinga uzakorera mu turere twa Muhanga, Ruhango, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Kirehe na Ngoma.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona uyu mushinga uzafasha abahinzi mu kwiteza imbere kuko uzatuma Banki zibizera kandi zikanabaguriza bigafasha ubukungu bwacu mukwiteza imbere.

Dany yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka