Abakinnyi 14 bakina hanze bahamagawe mu makipe y’igihugu

Mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera muri Uganda muri Kanama uyu mwaka, abatoza b’amakipe y’igihugu ya basketball mu bagabo no mu bagore bahamagaye abakinnyi 14 bakina hanze baziyongera ku bandi bakina mu gihugu imbere.

Iyo mikino y’akarera izabera i Kampala tariki ya 21-30/08/2014, igamije gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (Afrobasket) izabera muri Tuniziya umwaka utaha mu mu rwego rw’abagabo no muri Cameroun mu rwego rw’abagore.

Benshi mu bahamagawe mu bagabo bari mu bitabiriye imikino y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Cote d'Ivoire umwaka ushize.
Benshi mu bahamagawe mu bagabo bari mu bitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Cote d’Ivoire umwaka ushize.

Ikipe y’abagabo izatozwa na Moise Mutokambali nk’uko bisanzwe izifashisha abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Kabange Kami ukina muri Uganda, Gasana Kenneth ukina muri Maroc, Bradley Cameroon, Twagirayezu Patrice, Manzi Dan, Rwabigwi Adonis bakina muri Reta zunze ubumwe za Amerika, Ruhezamihigo Hamza ukina muri Canada na SukuSuku Thierry ukina mu Bufaransa.

Abandi bazafatanya bakina mu Rwanda biganjemo abakina muri Espoir yatwaye igikombe cya shampiyona ni, Hakizimana Lionel, Kaje Elie, Karekezi Rurangirwa Pascal, Mugabe Aristide,Ngandu Bienvenu,Shyaka Olivier bakina muri Espoir na Barame Aboubacar Ally ukinira CSK.

Hamza Ruhezamihigo umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe y'igihugu akaba akina muri Canada nawe yongeye guhamagarwa.
Hamza Ruhezamihigo umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe y’igihugu akaba akina muri Canada nawe yongeye guhamagarwa.

Hari kandi Habyarimana Alphonse, Hagumintwari Steven, Ndoli Jean Paul bakina muri IPRC, Habyarimana Pacifique Kubwimana Kazingufu Ali bakina muri KBC, Ishimwe Parfait na Manzi Neston Erneste na Munyandamutsa bakina muri APR BBC na Muhizi Olivier ukina muri UGB.

Mu ikipe y’abagore izatozwa na Jacques Bahige, abakinnyi benshi bakina mu Rwanda bahamagawe ni abo muri APR BBC ndetse no mu Ubumwe BBC, abandi ni abo muri RAPP ndetse na kamimuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Ikipe y'u Rwanda y'abagore irasabwa kuba iya mbere muri Uganda kugirango izabashe kujya muri Cameroun muri Afrobasket.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore irasabwa kuba iya mbere muri Uganda kugirango izabashe kujya muri Cameroun muri Afrobasket.

Abahamagawe bakina mu Rwanda ni Akamuntu Chantal, Kabarere Jovithe, Munyaneza Joselyne, Umugwaneza Charlotte, Umwizerwa Vanessa na Uwase Denise bakina muri APR BBC, Nzaramba Cecile, Uwizeye Yvette, Uwibambe Christine, Micomyiza Rosine na Umutoni Gisele bakina muri RAPP.

Hari kandi Yamfashije Jeanne, Priscilla Dodoo, Imanishimwe Claudette, Ushizimpumu Clementine, Matungano Clementine, Mukaneza Esperance, Muhongerwa Alice, Mugwaneza Claudette bakinira Ubumwe BBC na Umuhoza Martine na Rwibutso Nicole bakinira Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Leatitia Mahoro ukina muri USA nawe yitezweho kuzafasha ikipe y'abagore.
Leatitia Mahoro ukina muri USA nawe yitezweho kuzafasha ikipe y’abagore.

Abakina hanze ni Henderson Tierra Monay ukina muri Angola, Mugeni Sabine ukina mu Bufaransa, Kirezi Yvonne ukina muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo na Mahoro Laetitia, Kamanyana Ange na Ishimwe Nancy bakina muri Reta zunze ubwumwe za Amerika.

Muri ayo marushanwa y’akarere ka gatanu, amakipe abiri ya mbere mu bagabo niyo azabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, naho iya mbere gusa mu bagore ikaba ariyo izajya muri Afrobasket.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka