Rulindo: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba kwitabwaho nabo bagatera imbere

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakomoka mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo baravuga ko bagira ubushake mu rugamba rwo kwiteza imbere ariko ngo amikoro akababana ikibazo bakaba basaba kwitabwaho by’umwihariko.

Aba basigajwe inyuma n’amateka biganjemo urubyiruko, ubusanzwe ngo mu buzima bwabo batunzwe no guca inshuro, rimwe na rimwe bagahingira abandi kugira ngo babashe kubona amaramuko.

Ariko kuri bo ngo basanga bitari bikwiye ahubwo nabo bakwiye guterwa inkunga kimwe n’abandi Banyarwanda, abashoboye kwiga bakiga, abashoboye gukora indi mirimo bakayihabwa, bityo bakabasha kubona uko biteza imbere.

Mukashingiro Speciose, uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Base, akagari ka Rwamahwa umudugudu wa Kiruri, avuga ko mu mibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka bo muri uyu murenge nta bushobozi bagira yemwe ngo nta n’amasambu, ngo ntibize, kandi ngo nta n’icyo bagira bakora ngo kibyare inyungu babashe kwiteza imbere.

Yagize ati “uretse guca inshuro nta bundi bushobozi dufite, abana bacu ntibize, nta masambu tugira, ubuyobozi bukwiye kuturengera natwe tukabasha kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda, ntibudutererane muri gahunda zo kwiteza imbere”.

Nubwo abasigajwe inyuma n'amateka basaba ubufasha, bashinjwa kudacunga neza na ducye babona.
Nubwo abasigajwe inyuma n’amateka basaba ubufasha, bashinjwa kudacunga neza na ducye babona.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo ushinzwe abatishoboye n’imibereho myiza , Kayiranga Jean Nepomuscene, avuga ko ubuyobozi butabatereranye, ngo mu bushobozi buboneka bugerageza kubafasha bubaba hafi, bukabagira inama z’uburyo babyaza umusaruro ibyo bakora biva mu ibumba.

Ikindi ngo ni uko bahabwa amatungo nk’uko n’abandi baturage bagenzi babo batishoboye bayahabwa mu rwego rwo kwiteza imbere, ngo bagire ubuzima bwiza.

Nk’uko abaturanye n’iyi miryango babitangarije Kigali Today ngo aba basigajwe inyuma n’amateka nta bitekerezo bijyanye n’iterambere bibababamo, aho bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubashyiriraho amahugurwa mu rwego rwo kubakangura no kureba ko hari icyahinduka ku bijyanye n’imitekerereze yabo.

Mu murenge wa Base, akagari ka Ruli kuri ubu habarizwa imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka igera kuri 40. Iyi miryango iyo urebye usanga iri mu bukene ahanini ngo bushobora kuba buterwa n’ubujiji kuko ngo n’iyo bagize icyo babasha gukora bakinjiza agafaranga usanga bakajyana mu nzoga bakibagirwa izindi gahunda zijyanye n’iterambere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka