Burera: Kubura aho kwidagadurira ngo bituma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge

Rumwe mu rubyiruko rutuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera rutangaza ko kuba rutabona aho kwidagadurira cyangwa se aho rukinira imikono itandukanye biri mu bituma rwishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge.

Uru rubyiruko ruvuga ko mu mirenge rutuyemo usanga nta bibuga by’imikino itandukanye bihari ngo n’aho biri ugasanga nta bikoresho by’iyo mikino bafite bigatuma rubura uko rwidagadura.

Umupira w’amaguru niwo mukino ukunzwe n’abatari bake mu karere ka Burera ariko usanga nta bibuga bihagije byo gukiniraho uwo mukino kuburyo hari n’imirenge itagira ikibuga na kimwe.

Ikindi ni uko n’abakina uwo mukino usanga bitabira kuwukina mu gihe cy’amarushanwa gusa. Naho mu gihe gisanzwe ugasanga ahari ibibuga byo kuwukiniraho habaye ibigunda.

Urubyiruko rutandukanye rutangaza ko byagakwiye ko uwo mukino bawukina buri gihe ngo ariko babura ibibuga byo kuwukiniraho ndetse n’imipira yo gukina.

Uru rubyiruko rwemeza ko siporo ifasha urubyiruko kugira imyitwarire myiza ndetse no kugira ubuzima buzima umuze. Ngo ariko kubura ibibuga ndetse n’imipira yo gukina bituma batabona uko bidagadura maze bakishora ngeso mbi; nk’uko Iradukunda Emmanuel abihamya.

Agira ati “Kuza hano ugeze muri iki kibiga ugakina, iyo urangije kwikinira agapira kawe uritahira. Naho mu gihe kadahari rero (agapira), ugasanga umuntu araje aravuze ngo ngwino njye kukwihera akazi ntabwo wakwanga kujya hano mu Bugande, ugasanga umuzaniye ibiyobyabwenge utari ubigambiriye”.

Mu karere ka Burera bakunze kwitabira gukina umupira w'amaguru iyo hari amarushanwa.
Mu karere ka Burera bakunze kwitabira gukina umupira w’amaguru iyo hari amarushanwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo buhamya ko kuba urubyiruko rutagira aho rwidagadurira bituma rwishora mu biyobyabwenge.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko ariko bagiye kongera imbaraga mu kwita ku rubyiruko: barushakira aho rwidagadurira, bashyiraho imikino itandukanye ngororamubiri.

Agira ati “Urubyiruko rutidagadura ruba ahongaho, rukamera nk’abasaza, rukajya mu bidafite akamaro, bakajya no muri za kanyanga, mu biyobyabwenge. Turifuza ko urubyiruko rwacu rero turufasha, ari ukubona imirimo ariko nanone tukagira ibibuga bakiniraho mu mirenge, mu tugari…

…ndetse tukagira n’amakipe y’imikino ngorora mubiri n’umupira w’amaguru ku rwego rw’akarere bityo urubyiruko rwacu ntirutereranwe. Rwaba rwarize, rwaba rutarize nta muntu utagira icyo akora. Urubyiruko rudakina, rutidagadura ruba rubuze ikintu”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko urubyiruko rwo muri ako karere rungana na 60% by’abaturage bose bagatuye. Ngo kutabyaza umusaruro imbaraga z’urwo rubyiruko ni bimwe mu byatuma ako karere kadatera imbere.

Mu rwego rwo gufasha urwo rubyiruko kwiteza imbere ubu buyobozi bwatangije ikigo cyigisha imyuga itandukanye. Aho ndetse banashishikariza urwo rubyiruko kwihangira imirimo bibumbira mu makoperative.

Gusa ariko rumwe mu rubyiruko ruvuga ko usibye kubura aho rwidagadurira ngo no kwihangira imirimo biragoye kubera ko nta mikoro rufite bityo kwaka inguzanyo mu ma banki bikabagora.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka