Gakenke: Bakwiye kumenya ko nubwo bagiye mu biruhuko kwiga bitarangiye

Ubwo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Gakenke batahaga iwabo mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri basabwe kutagenda ngo birare nkaho kwiga birangiye ahubwo ko bakomeza kuzajya basubira mu masomo yabo banafasha ababyeyi.

Ibi bikazabarinda kugira ibindi bahugiramo akenshi usanga binabashora mu ngeso mbi ziganjemo kwishora mu biyobyabwenge hamwe n’ubusambanyi akenshi bukunda kuviramo abana b’abakobwa gutwara inda zitateguwe.

Bano banyeshuri batangiye ibiruhuko nabo bafite ingamba batahanye kugirango bino biruhuko bizababyarire umusaruro aho kugirango bizababere impfabusa nkuko babisobanura.

Denise Uhiriwe wiga mu mwaka wa gatatu muri College Nkunduburezi mu murenge wa Janja avuga ko uretse kuzafasha ababyeyi agomba no kuzajya afata umwanya agasubira mu masomo yize kugirango bizamufashe mugihe azaba asubiye ku ishuri.

Ati “ubundi abanyeshuri benshi bazi ko iyo ibiruhuko bigeze aba ari gihe cyo kuruhuka bakicara ariko icyo nabakangurira ni ukuzajya batahana amakayi bagasubira mu byo bize kandi bagafasha n’ababyeyi bikabarinda kuzerera”.

Bamwe mu banyeshuri biga muri College Nkunduburezi ubwo bari bagiye mu biruhuko tariki 24/07/2014.
Bamwe mu banyeshuri biga muri College Nkunduburezi ubwo bari bagiye mu biruhuko tariki 24/07/2014.

Julienne Uwase wiga kuri Ecole Secondaire ya Buhuga avuga ko bino biruhuko ari umwanya ukomeye wo gufasha ababyeyi kugirango bazabashe kubona amafaranga yo kubishyurira mu gihembwe gitaha, gusa ariko ngo no gusubira mu byo bize ni ngombwa kugirango batazatungurwa n’ibizami bazacyirizwa batangiye.

Ati “hari ukuntu ushobora gufasha ababyeyi nko guhinga ubundi ibizavamo bikajya ku isoko amafaranga y’ishuri akaba yaboneka”.

Ku bijyanye n’inda zitateguye abanyeshuri b’abakobwa bakunze gutwarira mu biruhuko ngo bagiye kwirinda abagabo babashukisha impano zitandukanye ari nako birinda amajoro kugirango batazagira nuwo bahura nawe akabangiza.

Jean Bosco Hakizimana ashinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke asobanura ko mu rwego rwo kugirango amacenga ya bamwe mu banyeshuri yo kutagerera igihe mu rugo atazongera kubaho batanze amafishi umubyeyi azajya asinyaho kugirango umunyeshuri nagaruka bazamenye koko niba igihe yagendeye aricyo yagereye mu rugo kimwe no kugaruka ku ishuri bikazajya bikorwa bityo.

Abanyeshuri kandi barasabwa kwirinda kwiyandarika kuko bikunze kugaragara ko mu gihe basubiye ku ishuri hari abasubiranayo inda zitateganyije nkuko Hakizimana ushinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke abisobanura.

Ati “tujya duhura n’ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe muri bino bihe by’ibiruhuko ntibakwiye kwiyandarika rero”.
Biteganyijwe ko abanyeshuri bagomba kugaruka ku mashuri yabo kuwa 09 Kanama 2014 kugirango bitegure ku buryo kuwa 11 kanama 2014 amasomo azahita atangira.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibiruhuko ubuindi byagakwiye kuba umwanya mwiza wo gusubiramo amasomo

sano yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka