Joseph Habineza ‘Joe’ yongeye kugirwa Minisitiri wa Sport n’umuco

Joseph Habineza wigeze kuba minisitiri w’umuco na Sport kugeza muri Gashyantare 2011 ubwo yeguraga kuri iyo murimo ku mpamvu ze bwite, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora iyo minisiteri, ubwo havugururwaga guverinoma kuri uyu wa kane tariki 24/7/2014.

Habineza w’imyaka 50, yari amaze iminsi ari amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria, ariko akaba yarakunze gukurikirana imikino y’u Rwanda cyane cyane amakipe y’igihugu aho yakundaga kugaragara yagiye kuyakira iyo yabaga yagiye gukina cyane cyane mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

Aha Minisitiri Joseph Habineza yari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo bari mu muhango wo kwakira igikombe cy'isi, mbere y'uko kijya guhatanirwa muri Afurika y'Epfo muri 2010.
Aha Minisitiri Joseph Habineza yari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo bari mu muhango wo kwakira igikombe cy’isi, mbere y’uko kijya guhatanirwa muri Afurika y’Epfo muri 2010.

Minisitiri Joseph Habineza ukunda gukina umukino wa Tennis asimbuye kuri uwo mwanya Protais Mitali nawe wari waramusimbuye mu mwaka wa 2011 ubwo yeguraga, akaba icyo gihe yarayoboraga minisiteri y’Urubyiruko, agahita ahabwa iya Sport n’umuco.

Minisitiri Habineza ategerejweho kuzamura imikino mu Rwanda kuko muri iki gihe imwe n’imwe yasubiye inyuma ndetse n’amakipe y’igihugu cyane cyane mu mupira w’amaguru usanga ahagaze nabi cyane ndetse n’amarushanwa yitabira ntakirenga umutaru.

Habineza akunda cyane imikino. N'ubwo akunda cyane Tennis, hano yari arimo gukina Cricket.
Habineza akunda cyane imikino. N’ubwo akunda cyane Tennis, hano yari arimo gukina Cricket.

Habineza wavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo tariki 3/10/1964, yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye mu gihugu cya Nigeria aho yabaye umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga (ICT Manager) mu ruganda rwenga inzoga ya Heineken, ahita agirwa minisitiri w’urubyiruko, umuco na Sport icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Sport kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Intsinzi yabuze mu Mavubi ni kimwe mu bibazo Minisitiri Habineza agomba guhangana nacyo.
Intsinzi yabuze mu Mavubi ni kimwe mu bibazo Minisitiri Habineza agomba guhangana nacyo.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi b’imikino mu Rwanda ndetse n’abayikurikiranira hanze yarwo, bagaragaje ko bishimiye kugaruka mu mikino y’u Rwanda kwa Joseph Habineza uzwi cyane nka ‘Joe’, dore ko igihe yayoboraga iyo minisiteri wasangaga benshi mu bakunda imikino ndetse n’imyidagaduro bamwibonamo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubona se noneho ni bon ahubwo iyo agirwa Premier Ministre niho byarikuba byiza kurushaho kabisa turamukunda cyane Welcome

ggg yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka